English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru Nkuyemuruge Yves uzwi nka Gacamigani yinjiye mu nganzo y’ubusizi, aserukana igisigo “Umunsi Nzapfa” avuga ku buzima bwa muntu nyuma yo gupfa.

Iki gisigo Umunsi Nzapfa, Nkunzemuruge Yves asobanura uko bizagenda umunsi azapfa, aho agaragaza ko abantu badakwiye kuririra uwapfuye kuko aba agiye aheza ndetse atangiye kubaho, ibi bikajyana nuko abantu bakwiye gupfa ari imfura.

720

Muri iki gisigo hari aho agira ati “Umunsi nzapfa, nibwo nzaba ntangiye kubaho”, agakomeza asiga ati “Naho mu mva nzaba mbumva, gusa ntavuga ngo mutumva, nzaba ndaho mbateze amateze amaso, nseka uko mwabuze isoni mugasamara, mugasenya Isi ya sogokuruza ngo murarota ijuru rya so mutazi.”

Humvikanamo andi magambo agira ati “Umunsi nzapfa, nzaba nsoje iby’ isi uzi, ntashye mu yindi si utazi, aho mu butaka muzantaba, roho yanjye ntizahaba, uretse no kutahaba muhumure ntizahajya.”

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Nkuyemuruge Yves yavuze ko yabanje gutinda gusohora iki gisigo kuko cyumvikanamo amagambo akomeye.

Ati “Ndi umuntu, mfite umuryango n’inshuti kandi narinzi neza ko bamwe badashobora kudakunda ibitekerezo birimo, bamwe narabateguye kandi nanjye mbanza kwitegura kwakira abatazabyakira uko nabivuze.”

Yakomeje avuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko bakwiye guhora bamenya ko bazapfa, bityo bagakora neza bakiriho.

Yagize ati “Ubusanzwe urupfu ntirugitera abantu ubwoba uretse abakene, nashakaga kwibutsa abakire n’abakene bakwiye kumva ko urupfu rusobanura ukuri ku buzima bwa muntu.”

Yibutsa abantu kubaho bataryaryana ndetse ngo babe banyamwigendaho, bakazirikana abadafite kivurira kuko amaherezo iby’isi baharanira umunsi uzagera bakabisiga.

Nkuyemuruge Yves ni umunyamakuru wa Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi, asanzwe akora ibiganiro bishingiye ku bushakashatsi ndetse no gusetsa. Iki gisigo “Umunsi Nzapfa” nicyo cya mbere ashyize ahagaragara.

720

 

  Yanditswe na BWIZA Divine

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Urukundo rw’umunyamakuru Seif n’Umukinnyi wa REG Basketball Lamla rwaje kurangira rute?

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Byagenze bite ngo umunyamakuru yirukanishije umukinnyi watsindaga ibitego muri Police FC.

Umunyamakuru Uwiringiyimana Peter yatandukanye na Flash FM.

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yamaganye amakuru yavugaga ko yasezeye kuri Rradio na TV1.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-04 12:29:31 CAT
Yasuwe: 305


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunsi-nzapgfa-Umunyamakuru-yasohoye-igisigo--cyakangaranyije-benshi.php