English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Mu Bushinwa, umukobwa w’imyaka 19 yatunguye benshi nyuma yo kwerekana aho yibera ‘mu bwiherero bwo ku kazi’ mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubukode bw’inzu buhenze. Uwo mukobwa utuye mu gace ka Hunan, yahisemo kubaho muri ubwo bwiherero budakoreshwa cyane, buri mu nyubako y’uruganda akoramo, aho yishyura Amayuwani 50 (angana na 9,986 Frw) ku kwezi.

Nubwo abantu benshi bakora ibishoboka byose ngo bagabanye ikiguzi cy’ubukode, ni bake bemera gutura mu bwiherero nk’uko uyu mukobwa yabikoze. Avuga ko akomoka mu muryango ukennye, ku buryo atashoboraga kwiyishyurira inzu isanzwe, kuko ubukode bw’inzu ziciriritse muri ako gace butangira ku Mayuwani 800 (110$).

Mu gihe yari mu bibazo byo kubona aho aba, yahisemo kwegera umukoresha we amusaba kuba muri ubwo bwiherero, maze arabyemererwa. Amafoto ye y’icumbi rye yayashyize ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batangira kubivugaho byinshi. Bamwe babonye ibyo bitangaje ndetse bagira impuhwe, mu gihe abandi bakekaga ko yabikoze agamije kureshya abareba amafoto ye (views).

Umukoresha w’uyu mukobwa na we yaje kubona ayo mafoto, asanga hari abavugaga ko bidashoboka ko umuntu yaba aho hantu. Nyuma yo kubyemeza, yagize ati: "Yaransabye ko yakwishyura Mayuwani 50 y’amazi n’umuriro buri kwezi, ariko numva ntashaka gufata amafaranga ye. Inyubako y’uruganda iherereye ahantu hitaruye, ku buryo kubona inzu ihendutse bimugora."

Uyu mukobwa yavuze ko yari yemerewe no kuba mu biro by’aho akorera, ariko yahisemo kuguma mu bwiherero kuko yumvaga ari ahantu hatamubuza umutekano ndetse hakamugirira akamaro mu bijyanye no kuzigama.

Yagize ati: "Kuri njye, kubona aho kuba birahagije. Sinshaka gutakaza amafaranga menshi nkodesha inzu. Rwose sinshobora kwishyura Amayuwani 800 buri kwezi."

Uyu mukobwa yahagaritse amashuri afite imyaka 16, kugira ngo abone akazi gafasha umuryango we mu mibereho. Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko bamwe bamushimiye ubutwari n’ubushishozi bwo kwihanganira iyo mibereho, mu gihe abandi bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera aho hantu atuye. Nubwo bimeze bityo, uyu mukobwa avuga ko intego ye ari ugukomeza gukora no kuzigama, kugira ngo azabashe kwiteza imbere mu bihe biri imbere.

 



Izindi nkuru wasoma

Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi

Nyagatare: Ubuyobozi bwavuye mu mizi ku kibazo cyavugishije benshi

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Burundi: Uko byagendekeye abanyarwandakazi 4 bafungiye i Gitega bakekwaho Ubutasi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-02 10:51:26 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukobwa-wo-mu-Bushinwa-yatunguye-benshi-kubera-kuba-mu-bwiherero-bwo-ku-kazi.php