Ijambonews. 2020-08-20 11:59:41
Umuririmbyi Safi Madiba yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we Niyonizera Judithe bari bamaranye imyaka 3 bakoze ubukwe.
Umubano wabo uciye ukubiri, nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho.
ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Judithe basezeranye imbere y’amategeko ndetse basezerana imbere y’Imana.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yerekeje muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi zibitangazaho.
Mu kiganiro na Inyarwanda, Safi Madiba yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we nyuma y’uko hari byinshi batumvikanyeho.
Yagize ati“ Ntabwo twumvikanye.
Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”
Safi Madiba akaba ubu asigaye yibana mu nzu aho avuga ko yitegura gusohora indirimbo nshya, ni nyuma ya I love You imaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebye kuri YouTube.
Safi Madiba na Judith bari bamaranye imyaka 3
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show