English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Safi Madiba yemeje ko yamaze gutandukana n'umugore we


Ijambonews. 2020-08-20 11:59:41

Umuririmbyi Safi Madiba yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we Niyonizera Judithe bari bamaranye imyaka 3 bakoze ubukwe.

Umubano wabo uciye ukubiri, nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho.

ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Judithe basezeranye imbere y’amategeko ndetse basezerana imbere y’Imana.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yerekeje muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi zibitangazaho.

Mu kiganiro na Inyarwanda, Safi Madiba yatangaje ko  yamaze gutandukana n’umugore we nyuma y’uko hari byinshi batumvikanyeho.

Yagize ati“ Ntabwo twumvikanye.

Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Safi Madiba akaba ubu asigaye yibana mu nzu aho avuga ko yitegura gusohora indirimbo nshya, ni nyuma ya I love You imaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebye kuri YouTube.

Safi Madiba na Judith bari bamaranye imyaka 3



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: Hatangajwe Ingengabihe ya Playoffs, Police VC na APR VC ziyemeje kudatatira umurongo

Amb. Olivier yemeje ko ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma rigomba kunyura mu nzira zemejwe

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.

Umuhanzikazi Bwiza yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend.

Hemejwe urupfu rw’umuhanzi w’imyaka 4 y’amavuko Ashna Lweri.



Author: Ijambonews Published: 2020-08-20 11:59:41 CAT
Yasuwe: 1137


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Safi-Madiba-yemeje-ko-yamaze-gutandukana-numugore-we.php