English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe wasubitswe igitaraganya

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yatangajeko umuganda rusange wari uteganijwe tariki ya 30 Werurwe 2024 utakibaye kubera ibikorwa byo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze na MINALOC kuri uyu wa 24 Werurwe 2024 rimenyesha Abaturarwanda ko umuganda wari uteganijwe ku wa 30 Werurwe 2024 ko utakibaye mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika.

MINALOC yaboneyeho gusaba Abaturarwanda gukomeza gukora ibikorwa  by’isuku mu ngo zabo basiba ibinogo birekamo amazi kandi bakibuka gusibura inzira z’amazi.

Iyi Minisiteri yifurije Abaturarwanda kuzagira Pasika nziza.

Umuganda rusange uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi aho abanyarwanda bahurira hamwe bakora ibikorwa by’iterambere harimo kubakira abatishoboye n’ibindi bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Umukino wari guhuza Musanze FC na Etincelles FC wasubitswe

Umukobwa yashatse kwiyahura nyuma yo kubwirwa ko ari umushitsi ariko amaze ukwezi abana n'umusore

Abanya-Palestine basabwe guhunga igitaraganya bakava muri Gaza

Tshisekedi yayoboye inama igitaraganya yo gutegura kwigaranzura M23



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-24 16:42:33 CAT
Yasuwe: 162


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuganda-rusange-usoza-ukwezi-kwa-Werurwe-wasubitswe-igitaraganya.php