English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi wa Bad Rama yitabye Imana

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Ukuboza 2022 umuryango wa Bad Rama wakiriye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umubyeyi w’uyu mugabo witabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK.

Ni inkuru yahamirijwe na Bad Rama ubwe, ati “Mu ijoro ryo ku wa 11-12 Ukuboza 2022 nibwo umusaza yitabye Imana, yari amaze igihe arwariye muri CHUK.”

Uyu mugabo yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara buri mu by’ibanze byatumye agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikindi Bad Rama yahishuye ni uko ari gushaka uko bamuherekeza mu cyubahiro mu gihe kitarenze iminsi ibiri nk’uko byari icyifuzo cye.

Ati “Muzehe mbere yo kwitaba Imana, yasabye ko yazashyingurwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Turi kurwana n’uko itarenga!”

Ibi bisobanuye ko uyu mubyeyi azaherekezwa mu cyubahiro ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Igisa n’impinduramatwara muri UPDF: Gen Muhoozi atangiye guhiga bukware abasirikare b’ibisambo

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Alain Mukuralinda yitabye Imana.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-12 14:14:46 CAT
Yasuwe: 405


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-wa-Bad-Rama-yitabye-Imana.php