English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko washimisha uwawe ku munsi w’abakundana ‘Valentine day’ bitagusize hanze.

Umunsi w’abakundana ni umwanya mwiza wo kugaragaza urukundo ku muntu ukunda, ariko ntabwo bisaba amafaranga menshi. Mu gihe benshi batangira gushaka uburyo bwo gukora ibintu bihenze, hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha ngo wereke umukunzi wawe ko umukunda.

1. Gutekera umukunzi wawe: Birashimishije cyane guha umukunzi wawe ifunguro wateguye wowe ubwawe, kandi ni ikintu gishimisha cyane.

2. Gukora ibyo umukunzi wawe akunda mu rugo: Uramutse umaze iminsi ubugiye gukora isuku cyangwa indi mirimo, hari icyo ushobora gukora ku munsi w’abakundana kugira ngo umwereke ko wita ku byo akunda.

3. Kumwandikira indirimbo cyangwa umuvugo: N'ubwo utaba umuhanga, indirimbo cyangwa umuvugo bisobanuye byinshi ku rukundo rwanyu.

4. Kwifashisha inshuti n’umuryango: Inshuti n’umuryango bashyigikira urukundo rwanyu, bikaba ari uburyo bwiza bwo kumushimisha.

5. Kwikorera Valentine Card: Gukora ikarita yihariye yanditsemo amagambo meza y’urukundo ni uburyo bwiza bwo kubigaragaza.

Ibi byose birashimisha kandi bitagusige mu bukene, ukaba wakorera umukunzi wawe ibintu bitandukanye utarinze gukoresha amafaranga menshi.



Izindi nkuru wasoma

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

Volleyball: Uko amakipe y’u Rwanda yitwaye ku munsi wa mbere w’imikino ya CAVB Zone V.

Icyatumye ingabo za SADC zidataha uyu munsi?

Ubushakashatsi: 51% by'abana bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-12 12:35:00 CAT
Yasuwe: 116


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-washimisha-uwawe-ku-munsi-wabakundana-Valentine-day-bitagusize-hanze.php