English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Twinjirane mu Cyumba cya Rap: Riderman yavuye ku rubyiniro abafana batanyuzwe, Tuff Gang bite?

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, igitaramo Icyumba cya Rap, cyabereye muri Camp Kigali kirangira itsinda rya Tuff Gang ritaririmbye.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abaraperi barimo Sky 2, K8 Kavuyo, Diplomat, Riderman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap na Logan Joe.

Ni mu gihe P Fla, Bull Dogg na Fireman; bagize itsinda rya Tuff Gang bo batabashije kuririmba kubera ikibazo cy’amasaha yo gufunga yageze batarajya ku rubyiniro.

Aba baraperi batashye bakubita agatoki ku kandi mu gihe n’abari bitabiriye batashye umujinya ari wose, ndetse bamwe bavuga ko bakwiriye gusubizwa ayabo nyuma yo gutenguhwa ubugira kabiri dore ko iki gitaro cyari gitegerejwe kuba ku wa  27 Ukuboza 2024 ariko kikaba cyarahagaritswe kubera imvura.

Fireman yaje ku rubyiniro, abwira abitabiriye ko kubera ikibazo cy’amasaha batari buririmbe.

Ati “Mutwihanganire, kubera ikibazo cy’amasaha ntabwo turi buririmbe. Tuzongera kubajurira twe twenyine.”

Ahagana saa 9pm nibwo Rogan Joe yavuye ku rubyiniro aho MC Tino na Anitha Pendo aribo bahamagaraga abahanzi.

Ibihangano bya Jay Polly byaracuranzwe, twibaze niba umuryango we hari umuceri wacyuye mu rugo kuko byashimishije benshi , mu bucuruzi byamariye iki abo kwa Jay Polly?

Saa 9:53 Zeo Trap yitwaje ababyinnyi 9 yageze ku rubyiniro aho yazamuye abafana. Abaraperi bakeneye kwisunga abaririmbyi muri uyu mwaka 2025 kugira ngo bakore banga zibyinitse. Yavuye ku rubyiniro 10:18 yakoresheje imbaraga , azana umukobwa ubyina, ashyushya abantu

Bigeze saa 10:48 Diplomat yazanye abantu 4 ariko indirimbo babanje kuzibagirwa. saa 11:18 yavuye ku rubyiniro. Ni mu gihe saa 11:28: B Threy yitwaje ababyinnyi 6 yakoresheje imbaraga nyinshi afasha abantu bari batangiye kubihirwa.

Saa 11:55 B Threy yahamagaye boss mukuru, Bushali. Yabanje gusaba ko bacana amatara nabo baramwubaha barahaguruka barabikora.

Bushali yakiriye Diezdola aririmba indirimbo imwe bamukura ku rubyiniro huti huti. Saa 12:19 Bushali na Diezdola bavuye ku rubyiniro. Saa 12:20 Dany Nanone yazanye ababyinnyi 5.

Nyuma ya Iminsi myinshi yahinduye imyenda agarukama n’ababyinnyi bambaye imyambaro iri mu ibara rya gisirikare , baririmba Soldier. Saa 12:39 yavuye ku rubyiniro abantu bakimukeneye byerekana ko hari abahawe umwanya bakawupfusha ubusa. 

Saa 12:41 K8 yakiriwe na Taikun Ndahiro abantu basubira mu bukonje. Saa 12:51: yavuye ku rubyiniro, saa 12:52 Jay C yakiriwe na Mc Tino aho yazanye ababyinnyi 4. Yashyuhije abafana akurwa ku rubyiniro bagifite inyota saa 12:59.

Saa 1:00 Ish Kevin yazanye ababyinnyi 4. Saa 1:05 yavuye ku rubyiniro. Saa 1:05 Riderman yazanye na Karigombe indirimbo Ikinyarwanda yatumye abantu bahaguruka. Bruce Melodie yihariye ku ndiririmbo zafashije Abaraperi (Jay C, Riderman, ).

Saa 1:14 Riderman yavuye ku rubyiniro abantu batabishaka, saa 1:15 PFLA Fireman yiseguye ku bw’igihe abasezeranya igitaramo cya Tuff Gang. PFLA yashatse kugira icyo avuga bouncer amubwira kuva ku rubyiniro ahita ashyira hasi Micro arigendera.



Izindi nkuru wasoma

Twinjirane mu Cyumba cya Rap: Riderman yavuye ku rubyiniro abafana batanyuzwe, Tuff Gang bite?

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuye imuzi ku kibazo cya konti ye ya Instagram yibwe.

Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Bill Clinton, yavuye mu bitaro nyuma yo kuvurwa ibicurane.

Mozambique: Uruhande rutemera ibyavuye mu matora rwakajije imyigaragambyo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-11 10:29:37 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Twinjirane-mu-Cyumba-cya-Rap-Riderman-yavuye-ku-rubyiniro-abafana-batanyuzwe-Tuff-Gang-bite.php