English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Tom Cruise agiye gufashwa na NASA mugukinira filimi hanze y ' Isi


Ijambonews. 2020-05-06 12:42:54

Umukinnyi wa filime w'icyamamare ku Isi muri Cinema , Tom Cruise agiye gukinira filime mu isanzure igikorwa azafashwamo na NASA, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure. NASA yatangaje ko iri gukorana n'umukinnyi wa filime Tom Cruise ku buryo bakorera filimi mu isanzure.

Ni filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, International Space Station.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana uburyo Tom Cruise azagenda n’igihe azagira mu isanzure cyangwa se niba hari abandi bantu bazaba bari kumwe.

Iyi filime iramutse ikozwe yaba ibaye iya mbere ikiniwe mu isanzure dore ko hari filime nke zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise hari na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.

Igihugu cy 'u Burusiya nicyo cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa Amerika ishaka kwisubiza uyu mwanya ibifashijwemo na SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora bashaka ubwo bushobozi.

Uyu Tom Cruise ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera filime nka "Mission Impossible" Jack Reacher; Edge of Tomorrow. NASA Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure ntibatangaje igihe ibi bizabera gusa biri mu nyigo .

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Uko washimisha uwawe ku munsi w’abakundana ‘Valentine day’ bitagusize hanze.

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?



Author: Ijambonews Published: 2020-05-06 12:42:54 CAT
Yasuwe: 718


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Tom-Cruise-agiye-gufashwa-na-NASA-mugukinira--filimi-hanze-y--Isi.php