English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwambikanye hagati ya Elon Musk na Jennifer Lopez.

Elon Musk yanenze Jennifer Lopez utaragiriye inama abantu yo kwirinda P.Diddy bahoze bakundana, ubu akaba akurikiranyweho gusambanya abana, abagore n’abagabo.

Elon Musk yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Joe Rogan kuri ‘Podcast’ ye, aho yavuze ko uyu mugore adakwiriye gukangurira abantu kwirinda guha amahirwe Donald Trump ushaka kuyobora Amerika, nyamara yaranze kubwira abantu kwirinda P. Diddy ubu uri muri gereza.

Uyu mugabo yagize ati “JLO yari umukunzi wa Diddy ariko ubu yahisemo gukangurira abantu kwirinda gutora Trump. Ni abahe bantu yakanguriye kwirinda Diddy? Ntabo. Birashoboka ko tudakwiriye kwizera uyu mugore.”

Jennifer Lopez mu minsi ishize ubwo Kamala Harris yiyamamarizaga mu Mujyi wa Las Vegas, yagaragaje ko amushyigikiye ndetse akangurira abantu gutora uyu mugore mu matora yo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024.

Icyo gihe yanenze Politiki ya Trump agendeye ku magambo y’umunyarwenya Tony Hinchcliffe wari watangaje ko ‘Puerto Rico ari ikirwa cy’umwanda’, ubwo Donald Trump uhagarariye Aba-Républicains yiyamamarizaga mu Mujyi wa New York ahitwa Madison Square Garden.

Mu ijambo ry’iminota 15 rya Jennifer Lopez, yagaragaje ko abantu bose baba muri Amerika bakomoka mu y’Amajyepfo bose bababajwe n’aya magambo yavuzwe mu kwiyamamaza kwa Trump ku gihugu cy’inkomoko ye.

Yakomeje avuga ko Trump icyo yakoze mu bihe bye byose kuva yamenyekana muri politiki ari ugucamo ibice Abanyamerika.

Aya magambo niyo yasembuye ibitekerezo bya Elon Musk, atuma yibasira uyu mubyeyi w’imyaka 55 amwibutsa ko iyo aba umuntu mwiza aba yarabwiye abantu kwirinda P.Diddy bigeze gukundana. Aba bombi bakundanye mu 1999 kugeza mu 2001.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Barcelona yanyagiye Real Madrid ibitego 5-2, ihita yegukana igikombe cya Supercoupe d’Espagne.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.

Umunyemari wa mbere ku Isi, Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 08:46:02 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwambikanye-hagati-ya-Elon-Musk-na-Jennifer-Lopez.php