English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwamagana: Kuki agakingirizo k’igitsinagore katagera ku bakeneye kugakoresha?

Bamwe mu rubyiruko rugana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana (Yego Center), batangaza ko bumva amakuru y’agakingirizo k’igitsinagore ariko batarakabona n’iyo kabayeho batarigeze basobanurirwa imikoreshereze yako, ibintu bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka ku buzima bw’imyororokere.

Ibi bibaye mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20 ari rwo ruri ku isonga mu bwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, aho mu 2023 byari biri ku gipimo cya 35%.

Abakobwa bagera kuri bamwe bagana iki kigo, bavuga ko bifuza kubona aka gakingirizo ndetse n’amahugurwa ajyanye n’imikoreshereze yako. Umwe muri bo yagize ati: “Ntabwo nkazi (agakingirizo k’igitsinagore), icyakora kaje tukakamenya na byo byadufasha.” Undi na we ati: “Ndabyumva ko kabaho ariko sindakabonesha amaso. Kazanwa, hari abo twafasha, nyine batuzana bakatutwereka.”

Ku ruhande rwa RBC, binyuze mu muyobozi ushinzwe gukumira Virusi itera SIDA, Dr. Basile Ikuzo, bavuze ko ku bigo by’urubyiruko hose hagomba kuba hari abakozi babihugukiwe bashinzwe gusobanurira urubyiruko imikoreshereze y’agakingirizo n’izindi gahunda z’ubuzima.

Yagize ati: “Ubusanzwe ibigo by’urubyiruko byose birabagira, aramutse adahari twabaza Akarere impamvu.”

Ku bijyanye n’agakingirizo k’igitsinagore, Dr. Basile yavuze ko na ko karinda Virusi itera SIDA nk’uko ak’agabo karinda, gusa ashimangira ko uburyo kambarwa busaba gusobanurirwa neza n’inzobere cyangwa gufashwa n’impapuro z’amabwiriza ziba ziri mu dusanduku twako.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2019-2020), bugaragaza ko abakoresha agakingirizo k’igitsinagore ari munsi ya 5% by’abakoresha udukiringizo bose, mu gihe abakoresha utw’abagabo barenga 90%.

Ibi byose bigaragaza icyuho mu gutanga ubumenyi ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwo guhitamo uburyo bwo kwirinda ku rubyiruko, by’umwihariko abakobwa.

Abagana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana (Yego Center), batangaza ko bumva amakuru y’agakingirizo k’igitsinagore ariko batarakabona amaso ku maso

 



Izindi nkuru wasoma

Rwamagana: Kuki agakingirizo k’igitsinagore katagera ku bakeneye kugakoresha?

Dore ingingo benshi birengagiza ku ikoreshwa ry’agakingirizo

Ntago Angola izongera guhuza DRC na M23 kukibazo cya Congo

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Kuki Suwede iceceka ku byaha by’indenga kamere bya FDLR? Intumwa y’u Rwanda irasobanura.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-05 10:13:28 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwamagana-Kuki-agakingirizo-kigitsinagore-katagera-ku-bakeneye-kugakoresha.php