English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Umukozi w’Akarere akurikiranyweho  kwaka ruswa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umukozi ushinzwe Kurengera Ibidukikije mu Karere ka Rutsiro kubera ibyo akurikiranyweho byo kwaka ruswa abashaka ibyagomba byo gucukura amabuye n’umucanga.

Kamayirese Innocent usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitariyo ya RIB ya Gihango mu Murenge wa Gihango. Mu gihe hari gutunganywa dosiye ikubiyemo ikirego cye, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru yo guta muri yombi uyu mukozi w’aka Karere, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Mu butumwa bwatanzwe na RIB, ivuga ko uyu “mukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugira ngo abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.”

Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangobwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.

RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.”

Muri iki cyumweru, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarenga, Transparency International Rwanda, washyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa (Rwanda Bribery Index), bwagaragaje ko abantu 15,90% mu babajijwe, batswe ruswa.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Inzego z’abikorera ziza ku isonga muri ruswa, aho ziri ku gipimo cya 13%, mu gihe mu nzego z’Ibanze zirimo na hariya mu Karere ka Rutsiro, ruswa yahagaragaye ku gipimo cya 6,40%.



Izindi nkuru wasoma

UMURENGE WA BONEZA-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'UBWUBATSI NO GUSANA AKAGARI.

Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKENEWE MU GIHEMBWE

ES APAKAPE-RUTSIRO: ISOKO RYO KUGAMURA IBYO KURYA IGIHEMBWE CYA II.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 12:51:45 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Umukozi-wAkarere-akurikiranyweho--kwaka-ruswa.php