English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende ,Akagali ka Kanyundo mu Mudugudu wa Murambi yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we maze bimuviramo urupfu.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024,amakuru avugako uyu mugabo n'umugore bari bamaze amezi abiri babana ariko batarasezeranye.

Ku wa 25 Mata 2024 nibwo Hagumimana Emmnuael yakubise umugore we ,umugore yahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza ku mujyana kwa muganga ariko apfira mu nzira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende Murindangabo Eric yahamije aya makuru avugako uyu mugabo n'ubundi yari asanzwe adashobotse.

Ati"umusore yari igihazi bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo nyuma aza kuremba bamujyanye kwa muganga aza gupfira mu nzira.

Ku cyumweru tariki ya 28 Mata nibwo umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ndetse uhita ushingurwa.

Hagumimana Emmnuel yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mudende .



Izindi nkuru wasoma

Minova:Igisasu bivugwa ko cyatewe na M23 cyahitanye abantu babiri

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Abanye-Palestine barabarirwa mu bihumbi basabwe guhunga bava mu mujyi wa Rafah

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho

Kayonza:RBC irashima uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu guhwiturira ababyeyi batwite kwipimisha bari



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-29 09:26:16 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmugabo-yishe-umugore-we-bari-bamaranye-amezi-abiri.php