Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri
Umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende ,Akagali ka Kanyundo mu Mudugudu wa Murambi yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we maze bimuviramo urupfu.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024,amakuru avugako uyu mugabo n'umugore bari bamaze amezi abiri babana ariko batarasezeranye.
Ku wa 25 Mata 2024 nibwo Hagumimana Emmnuael yakubise umugore we ,umugore yahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza ku mujyana kwa muganga ariko apfira mu nzira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende Murindangabo Eric yahamije aya makuru avugako uyu mugabo n'ubundi yari asanzwe adashobotse.
Ati"umusore yari igihazi bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo nyuma aza kuremba bamujyanye kwa muganga aza gupfira mu nzira.
Ku cyumweru tariki ya 28 Mata nibwo umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ndetse uhita ushingurwa.
Hagumimana Emmnuel yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mudende .
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show