English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Raporo ya MINISANTE  igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

MINISANTE yatangaje ko abantu bose bari barwaye Icyorezo cya Marburg bakize ndetse mu Cyumweru gishize nta muntu n’umwe wigeze acyandura.

Mu makuru mashya yatanzwe na MINISANTE kuri uyu wa Gatanu, agaragaza ko kuva ku ya 1 kugeza ku ya 8 Ugushyingo mu bipimo 1390 nta numwe wigeze wandura Icyorezo cya Marburg, ndetse babiri bavurwaga bakize.

Abanduye bose hamwe bari 60 mu bipimo byose byafashwe uko ari 7408, abakize ni 51 biyongeraho babiri bari bakivurwa mu gihe abapfuye ari 15 gusa.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kandi ko abakingiwe ari 1710, ubariyemo 81 bahawe urukingo mu cyumweru gishize.

MINISANTE ikomeza ivuga ko nubwo bimeze bityo, ingambo zo gukomeza kwirinda zigikomeje.



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 07:56:56 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Raporo-ya-MINISANTE--igaragaza-ko-nta-muntu-urwaye-virusi-ya-Marburg-mu-Rwanda.php