English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwandakazi Salma Mukansanga Rhadia wanditse amateka, akaba umwe mu bagore ba mbere basifuye mu gikombe cy’Isi cy’abagabo kuva Isi yaremwa, yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi, kubera amafoto yashyize hanze ari muri Qatar.

Uyu munyarwandakazi ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda kubera umwuga we wo gusifura amaze kubamo ubukombe kubera uduhigo akomeje guca, ni umwe mu bagore batatu bahamagawe na FIFA nk’abasifuzi bo hagati.

We n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart, ni bo basifuzi b’igitsinagore bakoze imirimo yo gusifura mu cy’Isi kiri kubera muri Qatar nk’abasifuzi bo hagati.

Mukansanga wakoze imirimo yo gusifura ku mukino u Bufaransa bwatsinzemo 4-1 Australia ndetse n’undi wahuje u Bufaransa na Denmark.

Mu mafoto agaragaza ibihe byiza yagiriye mu Gikombe cy’Isi, Mukansanga yashyize kuri Twitter ye agira ati “Ibihe byo kuzirikana mu Gikombe cy’Isi cya Qatar cya 2022.”

Ni amafoto yazamuye amarangamutima ya benshi, bongeye kugaragariza uyu Munyarwandakazi ko bishimiye intambwe ishimishije akomeje gutera

Uwitwa Ndoli w’Umuganzu yagize ati “Ubundi wowe uri nimero ya mbere! Ibyiza byinshi kuri wowe.”

Fabrice Mukunzi na we yagize ati “Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza, na we urabikwiye mwiza Salma Mukansanga.”

Mbaraga Thierry na we yagize ati “Ishyuka Salma Mukansanga wahagarariye u Rwanda neza kandi n’ubu uracyakomeje kuruhagararira. Komereza aho, ubu ni wowe zahabu twibitseho.”

Mukansanga ari na we Munyafurikakazi wa mbere ukoze aya mateka yo gusifura mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo, ni na we mugore wa mbere wabaye umusifuzi wo hagati w’Igikombe cya Afurika cy’abagabo cyabereye muri Cameroon muri uyu mwaka.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Mozambique: Ibyavuye mu matora byateje imyigaragambyo yanaguyemo abaturage benshi.

Rwanda Mountain Gorilla Rally: Umunya-Kenya Karan Patel yigaruriye imitima ya benshi.

Kuki amafaranga y’abakobwa ari intakorwaho mu rukundo? Dore impamvu benshi baca hejuru.

Intambara y'Uburusiya na Ukraine ikomeje kwisasira benshi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-07 10:55:38 CAT
Yasuwe: 237


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/QatarMukansanga-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi.php