English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Polisi y’uRwanda irashinjwa kwinjira mu rugo rwa shaddy boo itamumenyesheje


Ijambonews. 2020-08-11 10:14:25

Kuri iki cyumweru i Tariki 9 nzeri 2020 Mbabazi Shadia uzwi nka (Shaddy Boo) yabajije Polisi y’u Rwanda impamvu isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka ‘Shaddy Boo’ yabajije Polisi y’u Rwanda uburyo isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Amagambo yanditswe na Shaddy Boo kuri Instagrame:“Muraho Rwanda Police Nshaka kubaza ese searching warrant (urupapuro rw’isaka) imaze iki niba polisi isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka nta warrant bafite kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu ese ibyo ni byo?? RIB ndashaka ubusobanuro?”

Ubu butumwa yabushyize ku mbuga akunze gukoresha, Twitter na Instagram. Kuri Instagram ho yongeyeho ko abapolisi yabonye bo basimbutse igipangu. Yari asubije ubutumwa bw’uwitwa Patrick wari umaze kuvuga ati: “Nanjye ndabyibaza nukuri sino mu mazu tubamo aho dukorera ukabona bari gukomanga watinda gufungura bakakubwira nabi …”. Na we mu kumusubiza, yagize ati:“Nibe nawe barakomanze abo nabonye bo buriye igipangu”

Polisi y’u Rwanda isubije Shaddy Boo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ati:“Mwiriwe Shaddyboo, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Yanditswe na Didier maladonna



Izindi nkuru wasoma

Abapolisi b’Abanyarwandakazi ku isonga mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.

Umuhanzi Passy Kizito uri kurwana no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru ni muntu ki?

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.



Author: Ijambonews Published: 2020-08-11 10:14:25 CAT
Yasuwe: 1532


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Polisi-yuRwanda-irashinjwa-kwinjira-mu-rugo-rwa-shaddy-boo-itamumenyesheje-2.php