English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Biden na Harris, bamaganye igitero Gaza yagabye kuri Iarael.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika na visi Perezida we Harris bamaganye igitero cyagabwe kuri Israel cyigabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira, bituma bongera gushimangira icyemezo cy’amasezerano yo guhagarika imirwanoku mpande zombi.

Mu magambo ye, Biden yagize ati ‘’Abantu barenga 100 bajyanywe bunyago n'imiryango yabo, ibi ntibikwiye kuba, mugomba guhagarika imirwano mukayoboka inzira y’amahoro.’’

Ati ‘’Nizere ko amateka azibuka kandi ku ya 7 Ukwakira nk'umunsi wijimye ku baturage ba Palesitine kubera amakimbirane Hamas yateje uwo munsi.’’

Hagati aho, Harris yagaragaje ko ubuyobozi bwa Amerika bushyigikiye guhagarika imirwano muri Gaza. Ati “Igihe kirageze kugira ngo amasezerano yo gufata bugwate no guhagarika imirwano ndetse n’imibabaro y'inzirakarengane birangire.’’

Ati ‘’Nzahora mparanira ko abaturage ba Palesitine babasha kubona uburenganzira bwabo bwo kubahwa, umudendezo, umutekano, no kwishyira ukizana. ”

Harris yagaragaje ko ubuyobozi bwa Amerika bushyigikiye guhagarika imirwano muri Gaza.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-07 15:15:16 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Biden-na-Harris-bamaganye-igitero-Gaza-yagabye-kuri-Iarael.php