English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Pasiteri Theogene bahimba'inzahuke' yaba yitabye Imana

Ni umuabo wari umaze kumenyekana kubera uburyo yigishaga ijambo ry'Imana mu buryo budasanzwe, aho yavangagamo ubuzima ybayemo ku muhanda, akabivuga yigana imvugo z'abana bo ku muhanda.

Bivugwa ko yaguye mu mpanuka ubwo yavaga i Kampala muri Uganda aho yari avuye kwakira inshuti ze zivuye i Burayi.

Ngo bageze mu nzira bagonganye n'imodoka itwara abagenzi ya Simba, Theogene Niyonshuti ahita yitaba Imana.

Umushumba wa ADPR Isaie ndayizeye yabwiye Inyarwanda ko aya makuru ari yo, yemeza ko iyi nkuru yabeshunguye nk'itorero.

Yagize Ati " Byatubababaje cyane, ni inkuru twumvise kuva saa munani z'ijoro>"

Nta rwego rubifitiye ububasha nka polisi cyangwa inzego z'ubuzima ziragira icyo zivuga kuri uru rupfu.

 



Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Uko gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu iteye

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Kwinjira muri NATO kwa Ukraine byaba ari ikosa rikomeye - Uwayoboye Komisiyo ya EU



Author: Muhire Desire Published: 2023-06-23 07:45:57 CAT
Yasuwe: 446


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Pasiteri-Theogene-bahimba--inzahuke-yaba-yitabye-imana.php