English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Otile Brown yongeye kwiyambaza The Ben bakoranye indirimbo ‘Kolo Kolo’, iyi ikaba imwe muri eshanu zigize EP nshya y’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

 

Indirimbo ‘Kolo Kolo’ Otile Brown yakoranye na The Ben yakozwe mu buryo bw’amajwi Ayooo Rush umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Hanscana wo muri Tanzania.

Mu kiganiro kigufi na The Ben yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari iya Otile Brown wifuje ko yamwifashisha kuri EP ye nshya, ibi ngo byaturutse ku ndirimbo ‘Can’t get enough’ bakoranye igakundwa cyane.

Ati “Hari ukuntu Otile Brown yakunze indirimbo ya mbere twakoranye, bituma yifuza ko twakorana indi gusa hari n’indi nanjye turi gukorana izajya kuri album yanjye.”

Iyi ndirimbo yasohokeye rimwe n’izindi enye ziri kuri EP ya Otile Brown zirimo iyitwa; By my side, Hatima yakoranye na Ilogos, Do it yakoranye na Vivian Kenya na Terminator.

Uretse kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu buryo bw’amajwi n’umunyarwanda, inagaragaramo umunyamideli ukomoka mu Rwanda umaze kubaka izina muri Tanzania Jasinta Makwabe.

Jasinta Makwabe, ni umunyamideli ukomoka mu Rwanda uherutse guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar.

Mu mpera za 2020 nibwo hatanzwe ikamba rya Miss Africa Calabar ritangirwa muri Nigeria.

Iki gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Uwihirwe Yassipi Casmir mu gihe Tanzania yari yohereje uwitwa Jasinta Makwabe, umunyamideli w’icyamamare muri iki gihugu ariko unafite inkomoko mu Rwanda.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’iyo The Ben yakoranye na Diamond ari nayo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze.

 

Yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana n’umugore we bagiye kuburana ku bujurire.

Chris Brown, Beyonce, Tems, bazahatanira Grammy Awards. Element we yakuyemo ake karenge.

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada agiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusesekara i Kigali.

Abakomeje kugera intorezo ibitaramo bya Chris Brown yabakinnye ku mubyimba.

Chris Brown wavuzweho ibikorwa byo guhohotera abakobwa ake kashobotse.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-15 14:09:20 CAT
Yasuwe: 196


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Otile-Brown-na-The-Ben-bagiye-gusohora-indirimbo.php