Musanze: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu murima w’itabi ari gusambanya umwana w’imyaka 5
Mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 23 witwa Ndayambaje Idrisa watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararira, ubwo nyirakuru w’uwo mwana, Mukankuranga Janvière w’imyaka 70, yari amutumye kuri santere kugira ngo amugurire ibintu byoroheje. Uwo mwana ntiyagarutse nk’uko byari byitezwe, bituma batangira kumushakisha uruhindu.
Mukankuranga yagize ati: “Nari namutumye kuri santere, ndategereza ndaheba, dutangira kumushakisha. Tumusanze mu murima duhingamo itabi, dusanga Ndayambaje amuryamye hejuru. Akibona ko tumubonye yahise yiruka, ariko nyuma aza gufatwa. Ndifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko uwo mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse, mu gihe iperereza rikomeje.
Yagize ati: “Twamaze kumenya iby’iyo nkuru. Ndayambaje Idrisa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu. Iperereza rirakomeje, kandi tuzakomeza guhangana n’abahohotera abana.”
SP Mwiseneza yakomeje ashimangira ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ihohotera rikorerwa abana, ribangamira uburenganzira bwabo n’ejo hazaza h’igihugu.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show