English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu murima w’itabi ari gusambanya umwana w’imyaka 5

Mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 23 witwa Ndayambaje Idrisa watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararira, ubwo nyirakuru w’uwo mwana, Mukankuranga Janvière w’imyaka 70, yari amutumye kuri santere kugira ngo amugurire ibintu byoroheje. Uwo mwana ntiyagarutse nk’uko byari byitezwe, bituma batangira kumushakisha uruhindu.

Mukankuranga yagize ati: “Nari namutumye kuri santere, ndategereza ndaheba, dutangira kumushakisha. Tumusanze mu murima duhingamo itabi, dusanga Ndayambaje amuryamye hejuru. Akibona ko tumubonye yahise yiruka, ariko nyuma aza gufatwa. Ndifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko uwo mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse, mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Twamaze kumenya iby’iyo nkuru. Ndayambaje Idrisa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu. Iperereza rirakomeje, kandi tuzakomeza guhangana n’abahohotera abana.”

SP Mwiseneza yakomeje ashimangira ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ihohotera rikorerwa abana, ribangamira uburenganzira bwabo n’ejo hazaza h’igihugu.

Nsengimana Donatien  |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Inkuru iteye ubwoba!: Uko umugabo yacaniriye umuhoro kugeza utukuye maze agashiririza umwana we

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Gen. Muhoozi yibasiye Ambasaderi w’u Budage amugereranya n’umwana muto



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 16:10:21 CAT
Yasuwe: 170


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze-Umusore-wimyaka-23-yafatiwe-mu-murima-witabi-ari-gusambanya-umwana-wimyaka-5.php