English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara y’amagambo imaze iminsi itutumba hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi ubusanzwe ntabwo yagombaga gusiga ubusa, aba baraperi bakomeje kwibasirana, ibyabo bikomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi. 

 

 

 

 

Bijya gutangira byahereye kuri Twitter aho umwe mu bafana b’umuziki yabajije abantu umuraperi ukunzwe hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi.

Icyakora nubwo aba ari bo byarangiye babigize intambara, ntabwo ari bo gusa yari yavuze kuko yanasabaga ko kugereranya B Threy na Bushali, Bull Dogg na Fireman,Ish Kevin na Kenny K-Shot.

Nyuma yo kubona iri gereranya, Kivumbi yavuze ko nubwo atubahutse Papa Cyangwe ariko ntawe ukwiye kubagereranya.

Ati "Sinubahutse Papa Cyangwe ariko rwose murakina cyane!" Ni amagambo yafashwe nko kwishongora kuri uyu muraperi na we byababaje bikomeye.

Impaka zatangiye ako kanya, aba bahanzi batangira guterana amagambo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ariko cyane cyane binyura mu bafana babo.

Ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2022 nibwo Papa Cyangwe yasohoye indirimbo yise ’Icyondo’ ndetse ntiyanahisha ko ari iyo kwibasira Kivumbi.

Muri iyi ndirimbo Papa Cyangwe yumvikana atuka Kivumbi mu buryo bukabije anamucyurira ibyo gukoresha ibiyobyabwenge yigeze kuvugwaho mu myaka yo ha mbere.

Ubundi hari hamaze igihe hatumvikana guhangana gukomeye gutya mu muziki w’u Rwanda.

Si kenshi abahanzi mu Rwanda bakunze kwerura ngo bahangane mu buryo bweruye, ni ibintu byaherukaga mu gihe cyashize ubwo Tuff Gang yavukagamo umwuka mubi.

Uku guhangana gushobora guhita kwibutsa benshi ibihe bya  Kavuyo na Danny Nanone cyangwa mu myaka yo ha mbere ku bwa Riderman na Be Guns.

 

 

yanditswe na BWIZA Divine



Izindi nkuru wasoma

Imyaka 20 irashize tsunami yibasiye umunsi wa Boxing Day wahitanye 230 000 mu bihugu icumi.

Menya ibyo umuhanzi Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You T

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze - Papa Francis ashimira Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-11 08:44:32 CAT
Yasuwe: 263


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-ndirimbo-Papa-Cyangwe-yibasiye-Kivumbi-mu-ndirimbo---.php