English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu mukino uryoheye ijisho: Amavubi asaruye amanota atatu kuri Benin, Abanyarwanda babyina itnsinzi.

Saa kumi n’ebyiri  zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro, ikie y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ihatsindiye  Benin ibitego 2-1, bituma Abanyarwanda n’abaturage muri rusange babyina itnsinzi.

Uyu wari umukino wo wo kwishyura w’umunsi wa kane wo mu itsinda A mu gushaka itiki y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco umwaka utaha.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rugire icyizere cyo guhatanira itike CAN 2025 nyuma yo gutsindwa na Benin ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Abakinnyi  umutoza w’Amavubi yabanje mu kibuga.

Ntwali Fiarce, Ombolenga Fitina, Niyigena Clement, Mutsinzi Ange, Emmanuel Imanishimwe, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Amavubi yageragezega gukina neza binyuze kubakinnyi bo kumpande ariko kubera bamyugariro ba Benin bari barebare cyane bakagorwa no kubanyuzaho imipira y’imiterekano ndetse n’iyo mu kirere.

Byatwaye iminota 42 kugirango Andreas Hountondji wa Benin  afungure amazamu , ku mupira  watakajwe na  Fitina Omborenga  mu kibuga hagati ubundi uyu mwataka wa Benin agahita anyeganyeza inshundura, igitego cya mbere cyiba cyiranyowe.

Igice cya mbere cyarangiye Benin iyoboye umukino n’igitego kimwe kubusa bw’Amavubi.

Igice cya kabiri umutoza w’u Rwanda yakoze impinduka akuramo  Jojea Kwizera aha umwanya Ruboneka Jean Bosco byaje no gutanga umusaruro ufatika.

Ku munota wa 48,umusore wa Benin wari wagoye abakinnyi b’Amavubi Andreas Hountondji yahushije igitego kidahushwa ubwo yari asigaranye na Ntwali Fiarce maze akahagoboka.

Byasabye iminota 70 y’umukino kugira ngo Nshuti Innocent  atsindire Amavubi  igitego cyo kwishyura , ku mupira mwiza  wahinduriwe mu rubuga rw’amahina, Innocent agahita anyeganyeza inshundura.

Biryishyushye ku munota 72 gusa  Amavubi yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Kapiteni Djihad Bizimana mu rubuga rw’amahina. İkanaterwa na we byatumye Amavubi ayobora umukino ku bitego bibiri kuri kimwe cya Benin.

Ku munota wa 90+2′ Benin yahushije igitego ku mupira watewe na Steve Mounie mu rubuga rw’amahina, Ange Mutsinzi ashyira umupira muri koruneri itagize ikivamo.

Umukino  waje kurangira u Rwanda  rwegukanye itsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe, bigarura mahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha, binatuma Abanyarwanda babyina intsinzi mu bice bitandukanye bigize igihugu  cy’u Rwanda.

Itsinda A, niryo u Rwanda ruherereyo, rikaba riyobowe na  Nigeria n’amanota 7, Benin igakurikira n’amanota 6, u Rwanda n’amanota 5 mu gihe Libya ari iyanyuma n’inota 1.

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira Libya kuri Sitade Amahoro mbere yo gusura Nigeria.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti iyakabukira ibitego 3-0.

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.

CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE MUDENDE WAGURA KURI MAKE

Robert Lewandowsk yafashije FC Barcelona guhemukira Real Madrid mu mukino wa El Clásico.

Umukino w’ishiraniro FC Barcelon na Real Madrid: Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 21:31:47 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-mukino-uryoheye-ijisho-Amavubi-asaruye-amanota-atatu-kuri-Benin-Abanyarwanda-babyina-intsinzi.php