English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Robert Lewandowsk yafashije FC Barcelona guhemukira Real Madrid mu mukino wa El Clásico.

FC Barcelona yasuzuguriye  Real Madrid iyisanze iwayo iyikabukira ibitego 4-0, mu mukino wa Classico ya 258, ndetse n’umunsi wa cumi wa shampiyona, watumye iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.

Uyu mukino wari utegerejwe  n’abantu benshi hirya no hino ku Isi, wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Real Madrid kuri uyu wa Gatandatu saa tatu za n’ijoro, yari ifite amanota 24 ku mwanya wa kabiri mbere yawo mu gihe FC Barcelona yari ifite amanota 27 ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Umukino watangiye amakipe yose afite imbaraga nyinshi ndetse harimo n’ubushake  bwinshi bwo gushaka igitego.

Amakipe yombi yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere gusa ntiyayabyaza umusaruro kuko ntanimwe yabashije gutsinda indi igitego.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka igitego gusa  FC Barcelona ikomeza ku garagaza urwego ruri hejuru. Ku munota wa 46 umutoza yakoze impinduka akuramo Fermin Lopez ashyiramo Frankie De Jong kugirango akomeze hagati mu kibuga.

Ku munota wa 54 Marc Casado wari wanagize umukino mwiza yanyujije umupira mu bakinnyi bane ba Real Madrid hanyuma ufatwa neza na Robert Lewandowsk ahita atsinda igitego cya mbere biba kimwe ku busa.

Nyuma yi minota ibiri gusa Alejendro Balde yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Robert Lewandowsk ahagaze neza ntakuzuyaza ahita yongera kunyeganyeza inshundura biba bibiri ku busa.

Umutoza Ancelot utoza Real Madrid yakoze impinduka ku munota wa 64 akuramo Aurellien Tchouameni ashyiramo Luka Modric kugirango yongere imbaraga mu busatirizi, ariko biranga biba iby’ubusa.

FC Barcelona yakomeje kwataka cyane kuko yakinaga nkaho ariyo yari yatsinzwe ubona ifite inyota y’igitego kuko ku munota wa 77 Raphihna yahaye Lamine Yamal umupira mwiza maze itsinda igitego cya gatatu  bihindura isura.

FC Barcelona, akazi yakarangije ku munota wa 84, ubwo Inigo Martinez yahaga umupira Raphinha awurenza umunyezamu atsinda igitego cya kane (4), umukino urangira Real Madrid inyagiwe ibitego 4-0, ndetse Barcelone ihita iyirusha amanota atandatu kuko yagize 30 mu gihe yo ifite 24.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsina AS Kigali ibitego 2-0.

Florentino Pérez w'imyaka 77 yongeye kwegukana ubuyobozi bwa Real Madrid.

Barcelona yanyagiye Real Madrid ibitego 5-2, ihita yegukana igikombe cya Supercoupe d’Espagne.

Abataka bashya ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barebye umukino wabahuje na Marine FC.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-27 08:22:28 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Robert-Lewandowsk-yafashije-FC-Barcelona-guhemukira-Real-Madrid-mu-mukino-wa-El-Clsico.php