Mu Rwanda abantu 58 ni bo bamaze kwandura virusi ya Marburg.
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo gikwirakwizwa na virusi ya Marburg gihagaze kuva cyagaragara mu Rwanda.
MINISANTE yatangaje ko ku munsi wejo nta muntu wishwe n’indwara ya Marburg, nta wakize, nta n’uwanduye mushya wabonetse.
Indwara ya Marburg mu Rwanda imaze kuboneka mu bantu 58. Abantu 13 muri bo barapfuye, 12 barakize, abandi 33 barimo kuvurwa.
Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.
MINISANTE kandi yavuze ko ibipimo bifatwa bigaragaza ko iyi ndwara itari yakwirakwira mu Gihugu hose bityo ko tugomba kwirinda dukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show