English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Moses Turahirwa  washinze Moshions yitabye  RIB

Umunyamideri Turahirwa Moses arigukorwaho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku cyaha cyo  gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye ku ifoto yashyize hanze yahinduye igitsina muri pasiporo ye

Turahirwa aherutse gushyira hanze ifoto akoresheje zimwe mu mbugankoranyambaga ze igaragaza ko yahinduriwe igitsina muri pasiporo agaragaza ko atakiri umugabo ahubwo ko ari umukobwa.

RIB yatangaje ko iyo pasiporo itigeze itangwa ahumbo ari impimbano

Dr Murangira Thierry umuvugizi wa  RIB yemeje aya makuru avuga ko uyu munyamideri yitabye uru rwego kugirango babazwe kubyerekeye iyo pasiporo.

Ati “Turahirwa Moïse yitabye RIB ngo abazwe ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Yongeyeho kandi ko Ifoto ya Pasiporo Turahirwa yashyize hanze, itagaragaza  igaragaza nimero zayo.

Kimwe mu ngero zitangwa zigaragaza ko iyi pasiporo ari impimbano nkuko bikekwa ni nyuguti ya “F” isobanura igitsinagore uburyo yanditsemo butandukanye n’izindi.

Iyo foto igaragaza ko Turahirwa yahawe iyo pasiporo mu Ukwakira 2021, bikaba bitumvikana ukuntu nyuma y’imyaka igera kuri itatu aribwo yari yibutse gusangiza abamukurikira ayo makuru.

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Amakuru ababaje: Rene Bluce wari umuganga wa Gicumbi FC yitabye Imana.

Umubyeyi wa Ezra Kwizera yitabye Imana nyuma y’uburwayi butunguranye.

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

APR FC mu gahinda kenshi umutoza wayo yitabye Imana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-27 17:08:13 CAT
Yasuwe: 283


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Moses-Turahirwa--washinze-Moshions-yitabye-RIB.php