English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 yemeje ko yafashe ikibuga cy’Indege cya Kavumu.

Umutwe wa M23/AFC wemeje ko wafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu, kimwe n’akarere kose kari kakigize. Mu butumwa bwatangajwe kuri X (Twitter) na Lawrence Kanyuka, uvugira uyu mutwe.

Ubutumwa yanditse bwagiraga buti “Nk’uko twagiye tubisobanura kenshi, twakuyeho icyatezaga umutekano muke. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari kibangamiye umutekano w’abaturage batuye mu duce twigaruriye, kimwe n’ahari ibirindiro byacu. Ubu Kavumu n’ibice byacyo byose biri mu maboko ya AFC/M23,” ni ko Kanyuka yanditse.

Iki kibuga cy’indege giherereye muri Kivu y’Amajyepho, aho M23 imaze iminsi yigarurira ibice bitandukanye by’akarere. Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ntiburatangaza icyo butekereza kuri iyi ntambwe M23 ivuga ko yateye.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya RDC na M23, aho imirwano ikomeje mu duce twinshi two mu burasirazuba bw’iki gihugu. Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko ingabo z’igihugu (FARDC) zizakomeza urugamba rwo gusubiza ibyo bice mu maboko ya leta.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri mu mage: Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove.

U Rwanda na Ethiopia byemeje imikoranire y’Amasoko y’Imari n’Imigabane.

M23 yemeje ko yafashe ikibuga cy’Indege cya Kavumu.

Ikindi gihugu gikomeye mu byagisirikare cyafashe umwanzuro ukomeye muri Congo.

SADC yiyemeje gukorana na EAC mu kurebera hamwe umutekano wa DRC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 15:26:18 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-yemeje-ko-yafashe-ikibuga-cyIndege-cya-Kavumu.php