English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubera kotswa igitutu n’imbuga nkoranyambaga , indirimbo ‘Intare batinya’  yasubiwemo na Yvan Muziki na Marina yahinduriwe amashusho 

 

Nyuma yuko abakoresha imbuga nkoranyambaga batishimiye amashusho y’indirimbo Intare batinya yasubiwemo n’bahanzi babiri Marina na Yvan Muziki , iyi ndirimbo yahise ihindurirwa bamashusho byihuse.

Iyi ndirimbo yahimbwe n’umuhanzi Kamaliza , nyuma aba bahanzi uko ari 2 Marina na Yvan Muziki baza kuyisubiramo mu buryo bugezweho bw’ubu bugizwe n’ibicurangisho bigezweho .

Abakoresha imbugankoranyambaga bakomeje kotsa igitutu aba bahanzi bayisubiyemo kubera amashusho ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagaragajwemo , bavuga ko bidakwiye ndetse ko n’ibyo baririmba ntaho bihuriye nawe.

Iyi ndirimbo yahimbwe na Kamaliza ashingiye ku nkuru ye y’urukundo rwe n’umukunzi we Captain Kayitare Vedaste wagiye ku rugamba akagwayo.

Ibi ari nabwo abakunzi n’abafana b’umuziki bashingiyeho bavuga ko umukuru w’igihugu ntaho ahuriye n’iyi nkuru .

Aba bahanzi bombi bayisubiyemo nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakunzi babo bafashe umwanzuro wo guhindura amashusho bagakuramo aya Nyakubahwa Paul Kagame.

 Nyuma yo kurangiza gukora amashusho y’iyi ndirimbo bushya Yvan Muziki  yashimiye ibitekerezo by’abakunzi be n’umuziki muru rusange .

Ati “Indirimbo yanjye ‘Intare batinya Remix’ nakoranye na Marina yasubiwemo, turashimira ibitekerezo bya buri muntu watwandikiye. Murakoze!.”

Iyi ndirimbo yambere yari maze kurebwa n’abagera 200 ku rubuga rwa Youtube, kugeza ubu Yvan Muziki yahise ayisiba kurubuga rwe.

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam

 

 



Izindi nkuru wasoma

Irushanwa rya CHAN 2024 rishobora kwigizwa inyuma kubera ibitaranozwa.

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Abapolisi 20 banditse basaba gusezera kubera kudahembwa no gukora mu buryo bubi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-13 15:03:24 CAT
Yasuwe: 392


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubera-kotswa-igitutu-nimbuga-nkoranyambaga--indirimbo-Intare-batinya--yasubiwemo-na-Yvan-Muziki-na-Marina-yahinduriwe-amashusho.php