Ku nshuro ya mbere Donald Trump yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN.
Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN Mark Rutte kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 muri Florida, byibanze ku mutekano uhangayikishije uyu muryango.
Ni ku nshuro ya mbere aba bombi bahuye nyuma y’aho Trump yongeye gutsindira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’amerika mu matora yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2024.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa OTAN ku uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, Farah Dakhlallah, yavuze ko uguhura kw’aba bombi kwabaye ejo muri Palm Beach muri Florida.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku bibazo by’umutekano byugarije uyu muryango uhanganye na byo.
Muri manda ya mbere Trump n’uburakari bwinshi, yahatiye Uburayi kurenga kurangamira urugamba, bakibanda ku bwiza bwa OTAN mu bufatanye bwambukiranya imigabane.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi yigeze kuvuga ko yifuzaga kubonana na Trump iminsi ibiri nyuma yo gutsinda amatora, bakaganira ku kaga karimo kaba biturutse ku mikoranire idasanzwe hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta y’Uburusiya.
Ubwo Trump yiyamamazaga akanegukana intsinzi, byateye icyoba ku Burayi ko azahita ahagarika inkunga ya gisirikare Washington yahaga Kyiv nk’uko na we yagiye abigarukaho mu bihe binyuranye.
Abahuriye mu muryango wo gutabarana wa OTAN bavuga ko gukomeza gutera ingabo mu bitugu Kyiv mu mirwano ihanganyemo na Moscow ari urufunguzo ku mutekano w’Uburayi ndetse n’Amerika.
Mu nama iheruka yahuje abayobozi b’Uburayi i Budapest muri Hongiriya, Rutte yagize ati ‘’Icyo duhora tureba kenshi ni uko Koreya ya Ruguru, Irani, Ubushinwa ndetse n’Uburusiya bashyize hamwe, bakorera hamwe mu kurwanya Ukraine.”
Akomeza agira ati “Uburusiya bugomba kubyishyura, ndetse bo kimwe mu byo bakora ni uguha ikoranabuhanga Koreya ya Ruguru.”
Ibyo akomeza avuga ko bishyira mu kaga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umugabane w’Uburayi.
Icyo gihe Rutte yatangaje ko yanyurwa no kuganira na Trump ku bibazo basangiye.
Ati “Niteguye kuzicarana na Donald Trump tukaganira uburyo twahangana n’ibi bibazo dufatanyije.’’
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show