English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kim Kardishian yagaragaje imitere y'igitsina cye bivugishije benshi

Umunyamidelikazi Kim Kardashian yavugushije benshi ubwo yagaragaye mu isura nshya y’imyambaro y’imbere y’abagabo n’abagore ikozwe muri Pulasitike.

 

Iyi myambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore n’abagabo iri mu yo asanzwe akora yise ‘Skims’.

Iyi myambaro y’imbere yayishize hanze kuwa Mbere tariki 26 Kamena 2023 ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo koga bujyanye n’igihe cy’impeshyi.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Kim Kardashian ahagaze yambaye ‘bikini’, uturindantoki [gants] n’inkweto ndende byose by’umukara akikijwe n’abasore babiri bamufashe ku matako bambaye imyambaro y’imbere y’abagabo izwi nka ‘boxer’ nayo y’umukara.

Mu yindi foto, Kim Kardashian agaragara aryamye yejuru y’umusore bose bambaye imyambaro y’imbere gusa uyu mugore yambaye amadarubindi manini y’umukara.

Iya gatatu igaragaza Kim Kardashian aryamye kuri wa musore bose bambaye imyambaro y’imbere bakikijwe n’undi musore n’inkumi ebyiri basa nk’abari mu byicungo.

 



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nkundana na Harmonize!-Laika Music ashyize ukuri ahabona ku mafoto yavugishije benshi

Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi

Nyagatare: Ubuyobozi bwavuye mu mizi ku kibazo cyavugishije benshi

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-06-27 11:12:57 CAT
Yasuwe: 416


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kim-Kardishian-yavugishije-benshi.php