Kigali:Yahisemo kwiyahura nyuma yo kuribwa akayabo k'amafaranga muri Betting
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024 umusore w'imyaka 32 y'amavuko yiyahuye isimbutse mu igorofa rya Promise House riherereye mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo nyuma yuko ahiriye muri Batting (imikino y'amahirwe).
Amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyabaga avugako uyu mugabo yaba yarashoye akayabo ka miriyoni 5 Frw agashya,ariko aya mafaranga ashidikanwaho kuko hari abavugako yashoye miriyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda ariko arashya.
Ababonye ibi biba babwiye TV1 ko uyu mugabo yavuye mu nyubako ikinirwamo iyo mikino agenda yegeza ku nyubako ya Promise House ari naho yahise asimbukira avuye mu igorofa rya kane maze ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru yamenyekanye nuko uyu musore yitwa Ramadhan Ndayisenga akaba avuka mu Karere ka Rwamagana, abaturanye n'umuryango we bavuzeko uyu musore n'ubundi yarasanzwe akoresha ibiyobyabwenge birimo n'urumogi , ndetse imyitwarire ye ikaba yari mibi.
Uyu musore mu munsi yashize nibwo yari amaze kuva muri kasho kuko yari afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro akaba yarafunzwe kubera gushaka kwica ababyeyi be abatwikiye mu inzu nkuko byavuzwe n'abaturanyi b'umuryango we.
Umuhango wo kumushyingura uteganijwe ku wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show