English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gushaka kuburanisha Cardinal Fridolin Ambongo  byaciye igikuba muri DRCongo

Ntabwo byumvikana kuri bamwe mu Banyecongo ariko abandi bakiriye neza umwanzuro w'ubucamanza bw’iki gihugu bushaka gukurikirana Cardinal Fridolin Ambongo Besungu wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar.

Kuwa gatandatu, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo gukwiza impuha no kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta. Amushinja kuvuga amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba.

Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo bakiriye mu buryo butandukanye ingingo y’uriya mushinjacyaha isaba ko Cardinal Ambongo, umwe mu bantu bavuga rikumvwa muri Congo  akurikiranwa n’ubucamanza.

Dr Denis Mukwege wiyamamarije gutegeka DR Congo mu matora aheruka, yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva ibyo, avuga ko ari ikimenyetso cyo guhindura igikoresho ubucamanza, n’igikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu budashoboye kuyobora igihugu no kugarura umutekano”.

Yongeraho ko ibyavuzwe na Cardinal Ambongo ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’Itegekonshinga, yongeraho ati: “Turasaba abategetsi ba Congo guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku bandi bose banenga ubutegetsi”.

Uwitwa Noé Kalala yagize ati: “Ubwisanzure bwo kuvuga ni ihame, ariko hari n’amategeko…iyo umuntu yarenze ku mategeko agomba gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha agasubiza ku byo yakoze.”

Roddy Nzem Asem ati: “Kuki ubwo bucamanza budakurikirana abajura bambaye karuvati?Kuki bareba gusa agatwe k’uvugira inyungu za rubanda? Tuvuze hoya kandi hoya ku gukurikirana Cardinal Fridolin Ambango.”

Uwitwa Mibenge Bagunda ati: “Nta muntu uri hejuru y’ubucamanza! Mvugishije ukuri, sinzi neza “ubucamanza bwa Congo” ariko Cardinal Ambongo agomba kwisobanura cyangwa akajya kuba i Roma iruhande rwa Papa François.”

Inyandiko y’umushinjacyaha yo kuwa gatandatu isaba ko Cardinal Ambongo yakurikiranwa ikurikiye amagambo ya Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, yavuze kuwa mbere ushize ko amabagambo ya Cardinal Ambongo ko leta iha intwaro Wazalendo na FDLR arimo gukabya.

Muyaya yavuze ko “Cardinal agomba kwitonda cyane kuko arasubiramo neza neza amagambo y’abanzi bacu, amagambo ya leta y’u Rwanda, kandi bishobora guteza benshi kwibaza niba ashyigikiye abaturwanya.”

Cardinal Ambongo ntacyo aravuga ku nyandiko z’ubucamanza zisaba ko akurikiranwa, gusa mbere mu kiganiro yagiranye na Télévision Catholique Francophone yavuze ko Kiliziya Gatolika, Cardinal na Yezu Kristu bose bagira uruhande babogamiraho.

Cardinal Fridolin Ambongo yagiye yumvikana kenshi anenga  ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo kandi agashinja DRC guha intwaro imitwe itandukanye kugirango ziyifashe guhangana na M23.



Izindi nkuru wasoma

Imitungo y'Uburusiya iri muri Amerika igiye gukoreshwa mu gusana ibyangiritse muri Ukraine

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-29 02:58:49 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gushaka-kuburanisha-Cardinal-Fridolin-Ambongo--byaciye-igikuba-muri-DRCongo.php