English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda yitabye Imana

Kampayana Augustin  wabaye umuyobozi w’ibigo bitandukanye mu Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024 ubwo yiteguraga ngo ajye kwa muganga.

Augustin yabaye umuyobozi mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda aho yabaye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire Rwanda Housing Authority (RHA) ndetse mu 2012 yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ihihugu aho yari ashinzwe imiturire.

Kampayana Augustin   yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge n’ushinzwe iterambere ry’uturure n’umujyi wa Kigali (RALGA) ubwo ryashingwaga mu 2003.

Kampayana Augustin   yitabye Imana afite imyaka 60 akaba yari afite umugore n’abana bane abahungu babiri n’abako bwa babiri.

 



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.

Urubanza rwa Bishop Harerimana rwashyizwe mu muhezo kubera ibijyanye n’imyanya ndangagitsina.

Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana n’umugore we bagiye kuburana ku bujurire.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-05 17:08:08 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kampayana-Augustin-wayoboye-ibigo-bitandukanye-mu-Rwanda-yitabye-Imana-1.php