English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Justin Beiber yagize icyo avuga ku cyaha cyo gufata ku ngufu ashinjwa


Ijambonews. 2020-06-23 07:04:45

Umuhanzi Justin Bieber uri mubakomeye mu muziki wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yahakanye ko atigeze afata ku ngufu Danielle muri 2014 nk’uko uyu mugore wari ufite imyaka 21 icyo gihe abimushinja.

Abinyijije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Danielle yavuze ko yafashwe ku ngufu n’uyu musore muri Leta ya Texas mu mujyi wa Austin muri 2014. Danielle yavuze ko Justin Bieber yashatse ko baryamana akabyanga, ubundi undi ahita amufata ku ngufu.

Na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyuma yo kumvikana n’umugore we ndetse n’ikipe imufasha yahisemo kugira icyo abivugaho. Yagize ati“ibihuha bibaho ariko gushinjwa gufata ku ngufu byo ni ikindi.

Nifuzaga guhita ngira icyo mvuga ariko ku bw’icyubahiro ngomba abantu benshi bahohotewe n’ibyo bahura nabyo buri munsi, nashakaga kumenya neza ko nakusanyije ibimenyetso mbere y’uko ngira icyo mvuga.”

Yakomeje avuga ko inkuru yatambutse kuri Twitter ivuga ko tariki ya 9 Werurwe 2014 muri Hoteli ya Four muri Austin yafashe umuntu ku ngufu atari byo kuko ari inkuru idafitiwe ibimenyetso.

Yakomeje avuga ko umuntu umushinja gufata ku ngufu icyo atari azi ari uko yitabiriye show kuri Sxsw ariko yari kumwe n’umukunzi we Selena Gomez.

Yagize ati“nk’uko inkuru ye ibivuga natunguye itsinda ry’abantu muri Austin kuri Sxsw, njya ku rubyiniro ndirimba indirimbo nke zanjye.

Uwo muntu ikintu atamenye ni uko nari kumwe n’umukunzi wanjye Selena Gomez.”

Justin Bieber yakomeje guhakana atanga na bimwe mu bimenyetso birimo amafoto yo muri iryo joro ari kumwe na Selena Gomez, inkuru zabanditseho n’ibindi.



Izindi nkuru wasoma

Ikibazo cy’imyuka mibi: Icyogajuru cy’ikigo cya SpaceX cyashwanyukiye mu kirere.

Gukubita abantu bazizwa kwamagana EBM: Icyo umuco wo gukoresha ubutabera ushobora guhindura.

Mu bibazo byanjye byose ngira, icyo kugira umugabo ntikirimo –Umuhanzikazi Lydia Jazmine.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-23 07:04:45 CAT
Yasuwe: 737


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Justin-Beiber-yagize-icyo-avuga-ku-cyaha-cyo-gufata-ku-ngufu-ashinjwa.php