English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jean-Pierre Bemba ati "Ndabasabye nti muzigere mugambanira Congo" yabwiraga abasirikare bashya 3000 

Ku wa mbere tariki ya 22 Mata muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare bashya bari basoje imyitozo ya gisirikare yaberaga mu cyigo cya gisirikare cya  Lwama, giherereye ku birometero 7 uvuye mu mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema.

Uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w'intebe wungirije akaba na Minisitiri w'ingabo Bwana Jean-Pierre Bemba. Muri uyu muhango, abasirikare barenga 3.000 nibo bari basoje amahugurwa bari bamazemo amezi 12 , barimo abagore 64, bahawe impamyabumenyi zabo.

Mu ijambo rye, Jean-Pierre Bemba yavuzeko abo basirikare bashya bagiye guhita batangira akazi ababwirako ari ingirakamaro mu kubungabunga umuteakano w'igihugu cyabo ariko abasaba abinginga kutazigera  bagamabanira Congo.

Abasirikare bashya barenga 3000 basoje imyitozo mu gihe iki gihugu gihanganye na M23 muri Kivu ya Ruguru kandi uwo mutwe wa M23 ukaba uvugako ushaka kubohora icyo gihugu mu gihe gito ukaba waramaze gufata Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nkuko bamwe mu bayobozi bayo bagenda babivuga.

 



Izindi nkuru wasoma

Abasirikare ba DRC bagiye kujya bahabwa imyitozo n'u Bufaransa

DRC:Icyibazo cy'umutekano mucye Jean-Pierre Bemba ari kigishakira umut

Jean-Pierre Bemba ati "Ndabasabye nti muzigere mugambanira Congo" yabwiraga abasirikare bashya 3000

DRC:Abapolisi n'Abasirikare benshi bisanze muri gereza nyuma y'amagambo ya Gen Christian Tshiwewe

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira aba Ofisiye bashya basaga 600



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 10:19:31 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/JeanPierre-Bemba-ati-Ndabasabye-nti-muzigere-mugambanira-Congo-yabwiraga-abasirikare-bashya-3000-.php