English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Japan:Umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko warumaze imyaka 56  ari mu igihome yabonye ubutabera.

Mu 1968, nibwo urukiko rwo mu Buyapani  bwakatiye Iwao Hakamanda igihano cy’urupfu, icyo  gihe uru rukiko rwamuhamije ibyaha byo kwica  umugabo  n’umugore we  ndetse nabana babo  babiri, aba yinjiye mu gihome gutyo.

Uyu mukecuru w’imyaka 88 y’amavuko  yagizwe umwere  n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 56 yose  ategereje  kwicwa, cyane ko n’ubundi yari yari yarahawe igihano  cyo kwicwa  ubwo  yahamwaga  n’icyaha cyo kwica abantu bane.

Uyu  Iwao Hakamada wahoze afite  ubwiza  butamuruye  mu Buyapani, akimara gufugwa  yategereje  ko igihano cye cyo kwicwa  amanitse  ariko araheba.

 Abanyamategeko  baburaniraga Iwao Hakamada mu mwaka wa 2023  babonye ibindi bimenyetso bishya, bivuguruza ibyari byarashingiweho  bakatira Iwao, ibi byatumye urubanza rwongera  kubyuswa   bituma Iwao  yongera  gutekereza ko ashobora  kuzasohoka Gereza.

Iwao yongeye kwitaba urukiko  maze hagaragazwa  ibimeneytso  simusiga, byerekana ko  amaraso  yari ku myamabaro y’abantu bishwe, ntaho ahuriye  n’Utunyangingo Ndangasano  twa Iwao Hakamada, bityo  ko akwiye ku bona ubutabera  busesuye.

Uyu munsi ku wa 26 Nzeri  ni bwo  habaye isomwa ry’urubanza, mu Rukiko  rwa  Shuzuoka aho twategetse ko  Iwao warumaze imyaka 56 afuzwe  ahanaguweho ibyaha byose yarakurikiranweho byo kwica abantu bane.

Iwao Hakamada ntiyagaragaye mu rukiko rwa   Shuzuoka  kubera ikibazo cy’uburwayi afite bitwe no  kumara imyaka myishi  afuzwe. Abari bitabiriye  isomwa ry’urubanza  bishimiye icyemezo urukiko rufashe.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Japan:Umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko warumaze imyaka 56 ari mu igihome yabonye ubutabera.

Nyuma y’imyaka 17 irushanwa rya ‘Beauty of the World’ rimaze ritaba, ryitabiriwe n’umunyarw

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 16:34:53 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/JapanUmukecuru-wimyaka-88-yamavuko-warumaze-imyaka-56--ari-mu-igihome-yabonye-ubutabera.php