English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be


Ijambonews. 2020-06-15 10:43:51

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri ibi bihe Ikoranabuhanga ryagiye ryifashishwa n’abahanzi batandukanye bakora ibitaramo biciye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram, na Facebook.

Abanyarwanda ubu bamaze kumenyera ibi bitaramo kuko aribwo buryo ubu buhari bitewe n’ingamba zashyizweho na Leta mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covi-19.

Mu babanje mu Rwanda harimo, Tom Close, The Ben, Tuff Gangs, Igor Mabano n’abandi. Ubu utahiwe ni Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi biteganyijwe ko igitaramo cye kizaba taliki ya 20 Kamena 2020 kibere kuri shene ya You tube yitwa MK1 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

APR FC yagaragarije abakunzi bayo impinduka n’ibyemezo bishya mu kiganiro n’Itangazamakuru.

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-15 10:43:51 CAT
Yasuwe: 837


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Israel-Mbonyi-agiye-gutaramira-abakunzi-be.php