Ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umwanditsi Yves Iyaremye bwabaye tariki ya 26 ukuboza 2019 bwabaye bwiza cyane dore bwabaye ku munsi mpuzamahanga w'impanga aho izari zihari zageraga muri 300.
Bitewe nuko uyu Yves Iyaremye nawe yavutse ari
impanga bya rushijeho kuba byiza cyane ndetse biba n’agashya kuko yari
yambariwe n'impanga gusa zavukanye by'umwihariko na mushiki we Yvette Uwase
bavukiye rimwe ari impanga.
Sibyo gusa kandi dore ko habaye agashya mu kwinjiraabantu bajya kwiyakira basangiye champagne n’impanga zari zaje muri ubwo bukwe zirenga 150 nukuvuga ko bageraga ku bantu 300 bavukiye rimwe tutibagiwe n’abandi batai impanga bari baje muri ibyo ibyo birori.
Udushya two twari muri ubwo bukwe bwari agatangaza dore ko byageze mugihe cyo kujya gutanga impano n'indi mihango yose byakorwaga n'impanga kuburyo n'umusore usaba ariwe Yves Iyaremye atigeze atandukana na mushiki we b’impanga Yvette uwase kugera naho abageni nyiri zina biyakirira kuri ya meza yabo (High table) ndetse no mu kiliziya naho basezerana umusore ntiyigeze atandukana na mushiki we w’impanga bavukanye.
Umukobwa akaba n’umugeni wa Yves Iyaremye akaba ari mushiki w'uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda Ntiruhungwa Jean De Dieu wagiyeho mu mwaka wa 2001 aho yarasimbuye Bazivamo Christophe kuri uwo mwanya.
Akandi gashya Yves Iyaremye usanzwe ari umuhanzi,umwanditsi,umukinnyi
akaba n'umushoramari. muri film afatanyije n'itsinda ry'abahanzi baririmbye
indirimbo bise ‘‘Ingabire’’ yahimbiwe umugeni aho umusore nawe yaririrmbye
igitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo.
Yves Iyaremye arikumwe n'umugeni we Ingabire Auria
Umusore mu gihe cyo kwambarirwa yambariwe n'impanga gusa, sibyo gusa kandi kuko mu gusaba no gukwa hagaragaye abahanzi bakomeye mu Rwanda bitwa Super Twin (Primo na Secundo).
Muri ibyo birori impanga zabaye iza mbere mu Rwanda Gakuru Jean Pierre na Gato Jean Pierre b'i Kigali bazwi cyane,tutibagiwe abo biganye n’umusore mu iseminari ya Nkumba Philpe le Grand na Philpe le Petit.
Bamwe bazwiho kuba aribo bagufi mu Rwanda nabo bari bahari.
Abacuranzi batandukanye bari babucyereye muri ibyo birori.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show