English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iradukunda Simeon na Nkurunziza Felicien bongewe mu  Amavubi  nyuma yo gutsindwa na Sudani y’epfo.

Ku mugoroba wo ku munsi wejo hashize tariki 23 ukuboza 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze hano mu Rwanda ikubutse mu gihugu cya Sudani y’epfo ahabereye umukino ubanza wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN.

Amavubi nyuma yo kugera hano mu Rwanda, umutoza Jimmy Mulisa yahise ahamagara bakinnyi 2 barimo Iradukunda Simeon ukinira Police FC ndetse na Nkurunziza Felicien ukinira ikipe ya Musanze FC.

Aba bakinnyi bongewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yaho abarimo Byiringiro Gilbert ukinira APR FC ndetse na Ngabonziza Pacy wa Police FC bagize ibibazo by’imvune.

Umukino ubanza, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Sudani y’epfo ibitego 3-2 mu mukino wabaye tariki 22 Ukuboza 2024.



Izindi nkuru wasoma

Iradukunda Simeon na Nkurunziza Felicien bongewe mu Amavubi nyuma yo gutsindwa na Sudani y’epfo

DRC: Inyeshyamba za M23 ziri mu byishimo nyuma yo kubona Igifaru yise impano ya Noheli.

Imikino ya CHAN2024: Sudani y’Epfo itsindiye iwabo Amavubi ibitego 3-2.

Police HC na NCPB zageze ku mukino wa nyuma wa ‘ECAHF Senior Club Championship’.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-24 11:06:22 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iradukunda-Simeon-na-Nkurunziza-Felicien-bongewe-mu--Amavubi--nyuma-yo-gutsindwa-na--yepfo.php