English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkubi y’Umuyaga ‘Garance’ yivuganye  4 inasenya inzu ibihumbi 160,000 ku kirwa cya La Réunion.

Inkubi y’umuyaga yiswe Garance yibasiye ikirwa cya La Réunion kiri mu nyanja y’u Buhinde, gihitana abantu bane ndetse gisenyera ibihumbi by’abaturage. Iyi nkubi yari ifite umuvuduko wa kilometero 200 mu isaha, yasize ishenye ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amazi, imihanda n’itumanaho.

Bamwe mu batuye kuri icyo kirwa batangaje ko iyi nkubi yaje ifite ubukana budasanzwe, aho yanateje imyuzure yahitanye byinshi. Uwitwa Alexandre utuye mu mujyi wa Saint-Denis yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ko uburyo iyi nkubi yaje butunguranye byatumye bamwe bumva ari imperuka ibagezeho.

Kubera ubukana bw’iyo nkubi, inzu zirenga 160,000 zasenyutse, mu gihe izindi zigera ku 90,000 zagumye mu kizima kubera amapoto y’amashanyarazi yagushijwe n’umuyaga. Hanabaye ikibazo gikomeye cy’amazi meza, aho ingo zisaga 65,000 zabayeho nta mazi bitewe n’iyangirika ry’ibikorwa remezo biyakwirakwiza.

Ubuyobozi bwa préfecture bwahise butangira ibikorwa byo gukemura ibibazo byatewe n’iyo nkubi, aho bwohereje ibigega 60 by’amazi meza kugira ngo bifashe abaturage. Hanatanzwe inkunga y’ibikoresho bitandukanye, harimo toni eshanu z’ibikoresho by’ubutabazi byaturutse mu Birwa bya Mayotte.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu cy’u Bufaransa, Bruno Retailleau, yavuze ko nubwo bari biteguye, iyi nkubi yari ifite imbaraga zidasanzwe. Yongeyeho ko hari gahunda ziri gutegurwa kugira ngo abaturage bafashwe kongera gusubira mu buzima busanzwe.

Mu gihe ibikorwa byo gusana amashanyarazi n’amazi bikomeje, hari icyizere ko ubuzima kuri icyo kirwa buzasubira uko bwari bumeze mbere, nubwo inkubi ya Garance yasize igihombo gikomeye.



Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Umuvandimwe wa Corneille Nangaa yahisemo guhunga Igihugu nyuma yo gutotezwa, Sobanukirwa

Inkubi y’Umuyaga ‘Garance’ yivuganye 4 inasenya inzu ibihumbi 160,000 ku kirwa cya La Réunio

Mnisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ategerejwe i Burera mu gikorwa cy’indashyikirwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 14:52:55 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkubi-yUmuyaga-Garance-yivuganye--4-inasenya-inzu-ibihumbi-160000-ku-kirwa-cya-La-Runion.php