Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), yatangaje ku wa 2 Mata 2023 , cyatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse.
Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 16Frw kuko cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,528 kuri Litiro, kivuye ku 1,544Frw kuri litiro.
Naho igiciro cya Mazutu cyagabanutseho amafaranga 44, kuko cyashyizwe ku mafaranga 1,518 kuri Litiro kivuye ku 1,562Frw kuri litiro.
RURA ikomeza igira iti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”
RURA yatangaje ko ibi biciro byashyizweho bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z’ijoro.
Ibi biciro bya Essence na Mazutu byaherukaga gutangazwa muri 2020 ubwo Essence yari ku igiciro 1088/ kuri litiro mu gihe mazutu yariri kugura 1075/litiro, icyo gihe ibiciro byagabanutse cyane ku buryo Essance yahise igura amafaranga 965/ litiro, naho Mazutu ikagura amafaranga 925/litiro.
Mu gihe ibiciro by’ ibikomoka kuri peterori byakomeza kumanuka kuruhando mpuzamahanga bimwe mu biciro by’ibicuruzwa byari bihanitse byahita bimanuka bikajya ku biciro byoroheye abaguzi.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show