English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka 

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwavuguruye ibiciro bishya bya Mazutu na Lisansi aho kugeza ubu byatangajweko byazamutse kandi bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mata 2024.

RURA yatangajeko igiciro cya Lisansi cyavuye ku mafaranga 1,637 Frw kuri Litiro kigera ku mafaranga 1,764 Frw bisobanuyeko igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 127 Frw kuri Litiro.

Igiciro cya Mazutu cyavuye ku mafaranga 1,632 Frw kigera ku mafaranga 1,684 Frw kuri Litiro bivuzeko igiciro cya Mazutu cyiyongereyeho amafaranga 52 Frw kuri Litiro imwe. 

Ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byahindagurutse bitewe nuko bihagaze ku isoko mpuzamahanga,gusa  nyuma y'amezi ibiri nibwo RURA izongera gutangaza ibindi biciro bishya bivuguruye.



Izindi nkuru wasoma

Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti iyakabukira ibitego 3-0.

CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE MUDENDE WAGURA KURI MAKE

Israel yongeye kugaba ibitero kirimbuzi kuri Irani.

Umuntu umwe yakize: Uko raporo nshya ya MINISANTE iteye kuri virusi ya Marburg.

Rusizi: Abanyeshuri biga kuri Gs Kibangira bari mu gihirahiro nyuma y’amage yabagwiriye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-05 07:24:54 CAT
Yasuwe: 240


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibiciro-byibikomoka-kuri-Peteroli-byongeye-kuzamuka-.php