Icyatumye ingabo za SADC zidataha uyu munsi?
Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zari zaragiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, byari biteganyijwe ko zitaha zinyuze mu Rwanda kuri iki cyumweru 23 Gashyantare 2025 ariko byarangiye bisubitswe.
Kuri iki Cyumweru ni bwo izi ngabo ziza kwakirwa mu karere ka Rubavu mbere yo gukomereza i Kigali, aho zigomba kuva zisubira iwazo,amakuru agera ku Ijambo avuga ko byasubiswe ku munota wa Nyuma nyuma y’uko bumvikanye n’ubuyobozi bwabo bagasabwa gutegereza Umwanzuro watuma bose bagendera rimwe aho kugenda bake bake.
Ingabo za SADC zituruka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zarwaniraga mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukwakira 2023, ubwo zoherezwagayo.
Amakuru yaraye azwi na benshi yavugaga ko aba basirikare baza kugenda bahereye ku barwaye,abagore batwite,inkomere z’intambara zikiri mu birindiro bya MONUSCO.
Kanyuka Lawrence umuvugizi wa AFC/M23 yari aherutse gutangaza ko izi ngabo ziganjemo zo muri Afurika y’Epfo zikwiyebgutaha kuko ntacyo ziri gukora muri Goma.
Yaragize ati:”abavandimwe bo muri SADC bari mu kigo cya MONUSCO cyane abo muri Afurika y’EPfo twabasabye gutaha iwabo ,twavuze kenshi ko twiteguye kubaha inzira kuko nta kibazo tubafiteho banyura mu Rwanda bagataha urebye ntacyo bari gukora.”
Nyuma yo gufata Goma kwa AFC/M23 ikigo cya MONUSCO cyahise gicumbikira aba SADC barenga 2000 barwaniraga DRC mu guhangana na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show