English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyamamare Burna Boy ategerejwe I Kigali

 

Icyamanare muri Muzika muri Afurika no ku isi Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye batoranyijwe muri Trace Awards ategerejwe I Kigali mu  birori bikomeye bizaba kuwa 01 Ukwakira 2023.

Uyu muhanzi ukomeye cyane agiye kuza mu Rwanda nyuma ya bagenzi be bo muri Nigerian barimo Davido,Tiwa Savage baherutse mu Rwanda mu birori bya Giants Africa bya Basket Ball.

Hakiyongeraho umuhanzi w’icyamamare mu karere ariwe Diamond Platinumz uri mu basusurukije abanyarwanda mu birori bya Giants ndetse akagira n’umugisha wo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse no gutaramira muri BK Arena

Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Davido na Burna Boy bose bari mu marushanwa ya Trace Awards mu byiciro bahuriyemo bitandukanye birenga mitanu.

Andi mazina akomeje kugaragara muri ibi byiciro harimo Asake,Ayra Star,rema,Musa Keys n’abandi.

Mu b irori bya Trace biteganyijwe ko hazaba harimo abahanzi barenga 150,aba DJS,banditsi,abayobora indirimo,abazandika,abazishoramo imari .

Bizaba ari ubwa kabiri BUrna Boy ageze mu Rwanda ndetse akahataramira kuko yaherukaga mu mwaka wa 2019 mu gitaramo cyabereye muri Intare Confrence Arena.

Uyu muhanzi w’Icyamanare amenyerewe mu ndirimbo zirimo Love,Damini n’inzindi zatumye amenyekana ku isi hose.



Izindi nkuru wasoma

Marioo uri mu bagezweho mu karere ategerejwe i Kigali

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali

Rugaju Reagan: Uko ibyo yatekerezaga nk’inzozi byahindutse umwuga wamugize icyamamare

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Polisi yafashe abantu 30 bakurikiranyweho ubujura mu Mujyi wa Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-08-22 15:27:17 CAT
Yasuwe: 392


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyamamare-Burna-Boy-ategerejwe-I-Kigali.php