English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyabo byarangiriye muri gereza nyuma yo kwigaragambya bambaye ubusa.

Abagore babiri bigaragambije bambaye ubusa biyanditseho amagambo y’ibitutsi imbere y’ibiro bya Loni i Genève banenga ko uyu muryango ntacyo uri gukora ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, batawe muri yombi by’igihe gito.

The Associate Press  ivuga ko byabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, ubwo abagore babiri bo mu muryango witwa FEMEN uharanira inyungu z’abagore, bigaragambirizaga imbere y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Genève mu Busuwisi.

Aba bagore bari bambaye ubusa ku gice cyo hejuru ku buryo amabere yagaragaraga. Bari biyanditseho amagambo yamagana u Burusiya ku bw’intambara bwatangije muri Ukraine.

Mu magambo bavugaga bigaragambya harimo anenga Loni ko ntacyo iri gukora mu guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, basaba ko uyu muryango wahagarika u Burusiya.

Muri uku kwigaragambya, bangije ikibumbano kiri imbere y’ibyo biro kigaruka ku bubi bw’ibisasu. Baje bafite urukero baragiharura ari nako basiga ibisa nk’irangi kuri bimwe mu bice bigize icyo kibumbano.

Nk’uko The Associate Press yabitangaje, polisi ya Genève yahise igera aho ba bagore bigaragambirizaga maze ibata muri yombi.

 



Izindi nkuru wasoma

Muri Mozambique imvura y’amahindu n’umuyaga wiswe ‘Chido’ byahitanye abantu barenga 94.

Police HC na NCPB zageze ku mukino wa nyuma wa ‘ECAHF Senior Club Championship’.

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 10:06:01 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyabo-byarangiriye-muri-gereza-nyuma-yo-kwigaragambya-bambaye-ubusa.php