English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitaro bya Masaka byahawe inkunga y’ibikoresho na Leta y’Ubushinwa

I bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali byahawe ibikoresho na Leta y’Ubushinwa bizatuma bibasha gutanga serivise nziza ku barwayi baza babigana.

Ibyo bikoreshao byatanzwe kuwa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024 ubwo Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yasuraga ibyo bitaro ndetse agahura n’itsinda ry’abaganga babashinwa bakorera muri ibyo bitaro .

Ibikoresho byatanzwe harimo imiti,inshinge, intebe zifashishwa mu byumba babagiramo, amatara bakoresha bari kubaga ,imyenda y’abaganga n’ibindi bitandukanye.

Jean Damascene Hanyurwimfura umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Masaka yavuze ko ashimiye Leta y’Ubushinwa kubera inkunga ikomeye bahaye ibitaro.

Ati”turishimye cyane kubera ibikoresho duhawe bizadufasha mu gutanga serivise nziza kubaza batugana kandi dushimiye Leta y’Ubushinwa kubera iyi nkunga ikomeye iduhaye”

Jean Damascene yavuze ko hari itsinda ry’abaganga b’Abashinwa 15 bazamara umwaka wose bakorera muri ibyo bitaro bityo bikazaba ari igihe cyiza cyo gutuma abarwayi bitabwaho mu buryo bukwiye.

Ubushinwa  busanzwe bwohereza abaganga mu Rwanda guhera mu 1982 mu rwego rwo kuzamura ubuvuzi bugezweho mu Rwanda ubu hakaba hari abaganga benshi b’Abashinwa bakorera mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Leta ya DRC yashimangiye ko abasirikare bayo FARDC basahuye abaturage ubwo batsindwaga na M23.

Leta y’u Burusiya yasabye abahiritse ubutegetsi muri Syria gukorana n'ingabo zabo.

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-01 08:02:55 CAT
Yasuwe: 200


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitaro-bya-Masaka-byahawe-inkunga-yibikoresho-na-Leta-yUbushinwa.php