Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusaba ko Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yinjira mu kibazo cya Teta Sandra na Weasel, ari nako botsa igitutu uyu mugore n’umuryango we ngo harebwe uko yataha mu rwamubyaye.
Ibi bije nyuma y’uko hasohotse amafoto agaragaza Teta Sandra yakubiswe bikomeye, bigakekwa ko yaba yakubiswe n’umugabo we Weasel, nubwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu mugore yahakanye aya makuru.
Uyu mugore ahakana amakuru y’uko yakubiswe n’umugabo we, agahamya ko aherutse guterwa n’amabandi yamutangiriye akamwambura ndetse akanamukubita bikomeye.
Icyakora abamukurikira ndetse n’inshuti ze ntabwo babihaye agaciro kuko hakekwagwa ko ari kubikora kugira ngo aramire ubuzima bwe.
Umwe mu nshuti ze twaganiriye yagize ati “Teta akunda Weasel kandi aramutinya, birashoboka ko yahohoterwa yarangiza akajya kumukingira ikibaba kubera impamvu nyinshi. Hari igihe yaba yirinda ko aramutse avuze ukuri umugabo we yarushaho kumuhohotera cyangwa agatwarwa n’urukundo ku buryo yanabyirengagiza.”
Ku rundi ruhande ariko hari abavuze ko binashoboka ko Teta Sandra yategetswe n’umugabo we kwandika ubutumwa bujijisha bugahakana ko atari we wamukubise, kimwe n’uko hari abaketse ko Weasel yaba yamwambuye imbuga nkoranyambaga yakoreshaga akaba ari we wabyiyandikiye.
Izi mpungenge zose zatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro basaba Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kwinjira mu kibazo cy’uyu mugore.
Impamvu zikomeye zagaragajwe ni uko kugeza ubu Teta Sandra atuye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyangombwa na kimwe kimuranga asigaranye.
Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yagize ati “Mu minsi ishize ubwo yari ari gutegura ubukwe ibintu bimeze neza, Teta Sandra yari yatangiye gutekereza kujya kuri Ambasade gusaba ibyangombwa byamubashisha gutaha agashaka ibindi bishya.”
Bivugwa ko Teta Sandra yibwe ibyangombwa bye, icyakora hari n’abajya kure bagahamya ko Weasel yaba afite uruhare mu kubiburisha kugira ngo yoroherwe no kumujujubya kuko ntaho yahungira adafite ibimuranga.
Indi mpamvu ni uko atari ubwa mbere Weasel akubise Teta Sandra bunyamanswa.
Hari amakuru avuga ko mu gihe cyashize, Weasel yigeze kujya ahondagura Teta Sandra ku buryo bubabaje ariko uyu mugore agakomeza kwihanganira umugabo we kubera urukundo.
Uretse abasaba ko Ambasade y’u Rwanda yakwinjira mu kibazo cya Teta Sandra ndetse yaba we cyangwa umuryango we bagatekereza uko uyu mugore yataha, hatangiye n’ubukangurambaga bwo gusaba Weasel kurekera aho guhohotera abagore.
Abanya-Uganda bibukije inzego zishinzwe umutekano ko inshuro nyinshi yakubise umugore we wabanjirije Teta witwa Talia Kassim. Basabye Polisi y’Igihugu kwinjira mu kibazo cy’imyitwarire ya Weasel ukunze gukubita abagore be ariko ntihagire urwego na rumwe rubimuryoza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show