English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Harmonize yatunguye benshi ubwo yasubikaga igitaramo kubera umukobwa

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera muri  Sierra Leone tariki ya 14 Gashyantare kuberako umukunzi we Poshy Queen yabuze Visa  kandi uwo munsi uzaba ari umunsi w’abakundana.

Ibinyujije kuri Instagram Harmonize yavuze ati”Sierra Leaone mumbabarire kubera ko ntabwo nzabasha kubataramira kuri 14 Gashyantare tuzabonane ikindi gihe.”

Yakomeje ati” bamwe mubo dukorana babuze Visa barimo n’umukunzi wanjye kandi nkuko mubizi ntabwo naza njyenyine ku munsi w’abakundana mwihangane tuzabonane ikindi gihe.

Urukundo hagati ya Harmonize na Poshy Queen rukomeje kugurumana nkuko abakurikirana imbuga nkoranyambaga babibona ku mafoto akomeje guca ibintu ashirwaho nibyo  byamamare.

Usibye amafoto aba bombi bashiraho usanga hari n’imitoma umuhanzi Harmonize agenda abwira umukunzi we .

 

Harmonize iherutse gutangaza ko uyu mwaka uzasiga yaramaze gukora ubukwe abenshi bahise bakeka ko ashobora gukora ubukwe na Poshy Queen nkuko bamaze iminsi babigaragaza. 



Izindi nkuru wasoma

Inkuru iteye ubwoba!: Uko umugabo yacaniriye umuhoro kugeza utukuye maze agashiririza umwana we

Hasohotse ingengabihe ya Shampiyona y’ubwongereza

D’banj yatunguye abantu ubwo yavugaga abahanzi batatu abona bagezweho muri Nigeria

Uganda: Elijah Kitaka yasubije abamusaba igitaramo

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-12 15:25:16 CAT
Yasuwe: 530


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Harmonize-yatunguye-benshi-ubwo-yasubikaga-igitaramo-kubera-umukobwa.php