English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Habuze gica hagati ya Amerika  na  Tanzania.

Michael Ballle akaba  Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe  za Amerika  muri Tanzania, yatangaje ko  mu gihe bakiri  umufatanyabikorwa  w’iki gihugu  batazahwema  kugendera ku mahame ya Demokarasi.

Aya magambo ya Ambasaderi Michael Ballle aje nyuma  y’iminsi itari mike  humvikanye  Perzida  wa Tanzaniya anenga  byeruye  ibihugu by’amahanga  byivanga muri politiki za Tanzania.

Iki kibazo cyazamutse  cyane ubwo ambasade z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, zashyiraga hanze amatangazo zamaganira kure  impfu z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, ndetse zisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Perezida  Suluhu yarakajwe n’ayo magambo maze atangaza ko ibyo ibi bihugu biri gukora bisa no gutegeka Tanzania uko ikora iperereza ryayo.

Suluhu yirinze kuvuga yeruye ngo agire igihugu avuga mu izina, Perezida Suluhu yashimangiye ko bimwe mu bihugu binenga imiyoborere ye  cyane ko hari n’ibihugu  bimaze igihe byibasiwe n’urugomo rurimo n’urukorerwa abakandida bahatanira umwanya wo kuba Perezida.

Akomeza avuga  ko bimwe muri ibi bihugu bidakora ibinyuze mu mucyo, ngo iyo amatora  yegereje nabyo byibasirwa n’ibi bibazo biri kunenga Tanzania.

Mu bantu benshi  bumvise iyi mbwirwaruhame ya Perezida Suluhu bashimangiye ko yavugaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko na Ambasaderi w’iki gihugu yahise agira icyo avuga ku byatangajwe n’uyu Mukuru w’Igihugu cya Tanzania.

Ambasaderi Michael Battle yavuze ko bishoboka ko igihugu cye nacyo gishobora kugira inenge mu bya demokarasi, gusa ashimangira ko batazahwema guteza imbere amahame yayo.

 



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump yashimangiye ko Amerika izakomeza kwerekana ubushongore n’ubukaka ku Isi.

U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.

Padiri wa Diyosezi ya Warri yirukanywe nyuma yo gukora ubukwe rwihishwa muri Amerika.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 10:57:36 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Habuze-gica-hagati-ya-Amerika--na--Tanzania.php