English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert ba FDRL bashyikirijwe u Rwanda na M23.

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2025, abasirikare 14 ba FDLR bayobowe na Brig Gen Gakwerere Ezechiel na Maj Ndayambaje Gilbert banyujijwe ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba basirikare bari bafatiwe mu bice bitandukanye bya Goma n’umutwe wa M23 umaze iminsi wigaruriye intara za Kivu.

Iki gikorwa cyabaye ahagana saa sita z’amanywa, aho abarwanyi ba FDLR bari baherekejwe n’abarwanyi ba M23 babafashe. Iki ni ikimenyetso gikomeye mu bihe bikomeye u Rwanda rurimo, aho rushinjwa ibirego bitandukanye na RDC, nyamara narwo rukomeje kugaragaza imikoranire mibi ya FARDC n’umutwe wa FDLR.

RDF yemeza ifatwa ry’aba Basirikare

Col Mwesigye yemeje ko abasirikare binjiye mu Rwanda ari 14, barimo Brig Gen Gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert. Umwe mu bayobozi ba RDF yavuze ko iki ari gihamya simusiga cy’ibyo Leta y’u Rwanda ihora ivuga ku bufatanye bwa FARDC na FDLR.

Yagize ati: “FDLR ifite abayobozi bakuru bari mu buyobozi bwayo, ariko harimo n’abana. Ingengabitekerezo ntijyana n’imyaka. Abarashwe na M23 bakwiye gucika ku ngeso mbi.”

Muri aba basirikare 14, bamwe bazashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho, mu gihe abandi bazoherezwa mu bigo bibagorora. Abadafite ibyaha bazahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe.

Brig Gen Gakwerere yemeye ko ari umwe mu bashinze FDLR

Brig Gen Gakwerere Ezechiel ari mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubwe yivugiye ko yinjiye muri FDLR kuva ishingwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati: “Ninjye mwumva,  ubwo umutwe wa FDLR washingwaga. Mvuka mu cyahoze ari Kigali Ngali, none ndatashye. Twarananiwe turayamanika, baradufashe turi muri Goma.”

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwaburiye abasize bakoze Jenoside ko iki cyaha kidasaza, bubasaba gutaha mu mahoro aho kugerageza kubihunga. "Uko byagenda kose, abazagerageza gutaha mu buryo butemewe bazakomeza guhura n’ingaruka."

Uyu Gakwerere, yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare, ashinzwe ubutasi, ibikorwa n’ihugurwa, yari muri FDLR nk’umuyobozi w’intagondwa za Kongo, nyuma yo kuyobora ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Iki gikorwa kigaragaza neza uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, aho u Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare rwa FDLR muri uru rugamba.

 

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Amabwiriza mashya ya RGB: Ese amadini n’amatorero yo mu Rwanda azabasha kuyubahiriza?

Dore abakinnyi 7 bakina muri Rwanda Premier League bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda

Muhire Kevin: Umukinnyi w'ikirenga muri Shampiyona y’u Rwanda - Icyo Darko Novic avuga

Rwandan Female Soldiers in MINUSCA Celebrate International Women's Day with Women in Bria



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 13:09:16 CAT
Yasuwe: 543


Comments

By Hggh on 2025-03-01 06:42:17
 Ese mwatubwiye ukuri. Ni gute yambaye imyenda mishyashya..... KO mbona Abo bafatanye Hari uri gutera agatwenge. Iki kinamico mukidusobanurire neza

By Hggh on 2025-03-01 06:40:37
 Gghhg



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Gakwerere-na-Maj-Ndayambaje-Gilbert-ba-FDRL-bashyikirijwe-u-Rwanda-na-M23.php