English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Filime "The Mercy of the jungle" yerekenywe Angola yishimirwa na benshi


Yanditswe na  Chief Editor

Filimi y’umunyarwanda Karekezi Joel yitwa The Mercy of the jungle yerekenywa mu ihuriro nyfurika ryibanda ku muco w’amahoro muri Angola yishimirwa n’abatari bake ndetse ikomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Muri Angola kuwa 18-22 Nzeri 2019   nibwo hatangiye ihuriro rihuza urubyiruko rwa Afurika rwiga ku muco w’amahoro n’ubutabera.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2019 abitabiriye iri huriro beretswe filime y’Umunyarwanda Joel Karekezi "The Mercy of the jungle", aho yerekaniwe mu cyumba cya sinema kiri mu Ngoro y’umurage ya gisirikari mu murwa wa Luanda.

Karekezi joel nyiri filimi yagaraje kwishimira kuba igihengano cye gikomeje kuzenguruka amahanga agira ati:”ndishimye kuba filimi yanjye yerekanywe ni ishema kuri njye no ku gihugu mpagarariye kandi ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyanjye buba bwaje kwifatanya natwe bigaragaza ko bashigikiye izamuka rya Cinema kandi biratanga ikizere.”

 

Nyirasafari uwa kabiri iburyo,Prof Murenzi,Joel Karekezi hagati nyuma yo kureba filimi

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyerekanywa harimmo  Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Espérance nubwo bwakeye Nyakubahwa perezida wa \repubulika amugira senateri, Minisitiri w’Umuco muri Angola Maria da Piedade De Jesus, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola Karisa Alfred, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali Mme Mbaraga Gasarabwe.

 

Mu bayobozi bandi harimo  Prof. Romain Murenzi Umuyobozi wa TWAS (The world Academy of science ifite icyicaro mu Butaliyani), Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe n’abandi bitabiriye iri serukiramuco bishimiye iyi filimi .

 

The Mercy of the Jungle ya Karekezi iherutse kwegukana igihembo cya mbere muri FESPACO 2019 muri Burkin Faso, igihembo yashyikirijwe n’abakuru b’ibihugu babiri: Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso na Paul Kagame w’u Rwanda mu muhango wabereye Ouagadougou muri Werurwe 2019.

Usibye iyi filime yerekanywe muri iyi nama , Umunyarwandakazi Jolly Mutesi nawe yatanze ikiganiro gifite intero igira iti ”Uruhare rw’urubyiruko mu nzira y’amahoro n’umutekano”.

Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umukuru w’Igihugu cya Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n’abandi banyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iyi nama iri kubera mu mujyi wa Luanda muri Hotel ya ‘Central Convention Center Talatona’.

Byitezwe ko muri iri huriro hazerekanywa ibihangano byo muri Afurika byibanda kku muco ,amahoro n’ibiganiro bitandukanye bifasha urubyiruko.




Izindi nkuru wasoma

Prison Break: Inkuru ikurura abakunzi ba filime ku isi hose.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Killaman yahagaritse filime yise ‘Kwiyenza’ iherutse kurikoroza.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Félix Tshisekedi na Joe Biden barahurira mu biganiro muri Angola.



Author: Published: 2019-09-21 11:33:28 CAT
Yasuwe: 646


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Filime-The-Mercy-of-the-jungle-yerekenywe-Angola-yishimirwa-na-benshi.php