English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FIFA  Rankings: Amavubi yisanze ku mwanya wa 126 ku Isi, Argentine iyoboye urutonde.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yisanze ku mwanya wa 126 ruvuye ku mwanya 130, ikaba yazamutseho imyanya ine ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Kuri uru rutonde rw’ukwezi k’Ukwakira, Amavubi  yiyongeyeho amanota 6.72 aho kuri ubu muri rusange afite amanota 1130.4.

Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iheruka gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Benin ibitego 3-0 mu mukino ubanza naho mu wo kwishyura igatsinda Benin ibitego 2-1 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Ibihugu icumi bya mbere biyoboye  uru rutonde.

Nta mpinduka zabaye mu myanya 10 ya mbere ku Isi, dore uko  bikurikirana:  Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.

Ibihugu bitandatu byambere muri Afurika.

Muri Afurika bayobowe na  Maroc, Sénégal, Misiri, Nigeria , Algeria na Côte d’Ivoire.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Edouard ni muntu ki? Yisanze mu igororerero ate? Ese ubundi ashobora kongera guhabwa inshingano?

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha.

Kenya: Kithure Kindiki yatangajwe nka Visi Perezida mushya, umwanya asimbuyeho Rigathi Gachagua.

FIFA Rankings: Amavubi yisanze ku mwanya wa 126 ku Isi, Argentine iyoboye urutonde.

U Burundi buza ku mwanya wa Mbere , u Rwanda ruza ku wa 101 mu ibihugu byugarijwe n’inzara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-18 11:15:47 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FIFA--Rankings-Amavubi-yisanze-ku-mwanya-wa-126-ku-Isi-Argentine-iyoboye-urutonde.php